RFL
Kigali

Nyinawambogo yibarutse undi mukobwa–Amafoto

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/11/2016 20:12
17


Umukinnyi wa filime Nyinawambogo yibarutse umwana we wa kabiri w’umukobwa kuri wa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016.



Nyinawambogo ni umwe mu bakinnyi ba filime wamenyekanye muri filime zitandukanye aho yagiye akunda gukinana na Kanyombya aha tukaba twavuga nko muri filime Kanyoni, Haranirakubaho n’izindi.

Hano Nyinawambogo yari kwa muganga n'umwana we

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Nyinawambogo yibarutse kuri uyu wa gatandatu w'icyumweru gishize aho yari yabyaye abazwe. Umwana w'umukobwa yibarutse akaba yaramubyaranye n'umugabo bari basanzwe bafitanye undi mwana w'umukobwa. Kuri ubu Nyinawambogo yamaze gusezererwa mu bitaro bya Muhima ari na ho yabyariye. 

Twabibutsa ko kuri ubu Nyinawambogo ari umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa dore ko yari afite n’undi mukobwa. Uyu mukinnyi wa Filime Nyinawambogo wagiye atungura benshi bagiye bumva ko yibarutse ni we mukinnyi wa mbere muri filime nyarwanda mugufi cyane ugereranyije n’abandi.

Umwana w'umukobwa wa Nyinawambogo

Nyinawambogo na Kanyombya bakunze gukinana cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Niyonkwe shenge
  • sando7 years ago
    Nc kubwaya makuru mutugejejeho nibyigiciro ndamufana pee
  • claire7 years ago
    ndumiwe
  • michou7 years ago
    Ayayaya mbega umwana mwiza wibarutse Bamwe birirwa bazikuramo barebereho bigaye
  • 7 years ago
    Mbega iki baby cyizaa....Tumuhaye impundu,
  • ddd7 years ago
    mbega umwana mwiza we, arashimishije pe,uwanyereka Nyinawambogo atwite uko yarameze
  • Gogo7 years ago
    Ariko disi abyara utwana twiza. Niyonkwe ndabona ibyo afashemo umwana bitamwaye uwo mugabo babyarana agomba kuba yita ku bana be
  • 7 years ago
    Imana ishimwe kubwa Nyinawambogo
  • umurerwa charlotte7 years ago
    Nyina wambogo muhaye impundu aruta abagore benshi bakuramo inda batwite cyangwa bakajugunya abo bibarutse ndamukunda cyane Imana imuhe umugusha kandi imufashe kubarera neza
  • anna7 years ago
    Nasubireyo disi nta mahwa.Imana ishimwe
  • cadette7 years ago
    DDD uranyishe pe !!! cyokoze byo biteye amatsiko ! gusa Imana n'inyambaraga. Uzimutera byo amwitaho biraboneka gusa azajya akomeza yinyegeze ntawuzamumenya ndakeka !
  • fanny7 years ago
    mbega umwana mwiza weee!!!
  • Sonia7 years ago
    Mbega umwana mwiza!!!!!!!!! Impundu nyishi niwonkwe muko gusa uwanyereka undi kandi kweli papa wabana ntazabahemukire kuko abo bana nibeza cyane.
  • 7 years ago
    ancwiiiiii mbega ikibebe kiza felicitation
  • Lewis7 years ago
    Nuko nuko niyonkwe
  • 7 years ago
    simbona se yarakoze ubukwe
  • Ihogoza Aline bebe 6 years ago
    amen imani ishimwe





Inyarwanda BACKGROUND