Umukinnyi wa filime Nyinawambogo yibarutse umwana we wa kabiri w’umukobwa kuri wa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016.
Nyinawambogo ni umwe mu bakinnyi ba filime wamenyekanye muri filime zitandukanye aho yagiye akunda gukinana na Kanyombya aha tukaba twavuga nko muri filime Kanyoni, Haranirakubaho n’izindi.
Hano Nyinawambogo yari kwa muganga n'umwana we
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Nyinawambogo yibarutse kuri uyu wa gatandatu w'icyumweru gishize aho yari yabyaye abazwe. Umwana w'umukobwa yibarutse akaba yaramubyaranye n'umugabo bari basanzwe bafitanye undi mwana w'umukobwa. Kuri ubu Nyinawambogo yamaze gusezererwa mu bitaro bya Muhima ari na ho yabyariye.
Twabibutsa ko kuri ubu Nyinawambogo ari umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa dore ko yari afite n’undi mukobwa. Uyu mukinnyi wa Filime Nyinawambogo wagiye atungura benshi bagiye bumva ko yibarutse ni we mukinnyi wa mbere muri filime nyarwanda mugufi cyane ugereranyije n’abandi.
Umwana w'umukobwa wa Nyinawambogo
Nyinawambogo na Kanyombya bakunze gukinana cyane
TANGA IGITECYEREZO