RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime The Rock n’umukunzi we bibarutse umukobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2018 10:50
0


Umukinnyi wa Filime Dwayne wamamaye nka “The Rock” Johnson ari mu byishimo bikomeye we n’umukunzi byo kwakira umwana wa kabiri wavutse kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2018.



Uyu mukinnyi wamenyekanye muri filime Jumanji azwi cyane nk’uwakunze kwerekana amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 16 witwa Simone Garcia Johnson wavutse muri 2001 yabyaranye n’umugore witwa Dany Garcia bashwanye mu mwaka wa 2008.

Uyu mukinnyi kandi afite umwana w’imyaka ibiri witwa Jasmine Johnson yabyaranye n’umukunzi we baramaranye imyaka ibiri witwa Lauren Hashian ari nawe byabyaranye uyu mwana w’umukobwa bahise baha izina rya Tiana Gia Johnson.

the rock

The Rock n'umufasha we bamaranye imyaka ibiri

The Rock ukurikirwa na miliyoni ijana n’eshatu kuri konti ya Instagram yanditse ashima umukunzi we wamubyariye umwana mwiza.Yavuze ko ari umugisha ukomeye kuri we kuba yabashije kuzana ku isi umwana w’umukobwa w’umunyembaraga.

Yahishuye ko yakuriye mu muryango ukomeye, ngo ubuzima bwe yabayeho akunda umubyeyi we ariko ngo ubwo we n’umugore we bitegura umwana byamuhaye indi shusho ku mubyeyi w’umugore, avuga ko byazamuye urwego rw’urukundo, kubaha n’ibindi yagiriraga umugore.

Ata Johnson cyangwa Rock Johnson yakinnye muri filime nyinshi zazamuye izina rye mu ruhando rwa Cinema The scorpion  king  (2002), The  rundown (2003), The  rundown: Rumble in the jungle (2004), Walking tall (2004), Hercules (2014).

rock

The Rock n'umukobwa we Simone

simon

The Rock ashyize imbere umuryango we

AMAFOTO:Instagram/The Rock






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND