Umukinnyi wa Filime Dwayne wamamaye nka “The Rock” Johnson ari mu byishimo bikomeye we n’umukunzi byo kwakira umwana wa kabiri wavutse kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2018.
Uyu mukinnyi wamenyekanye muri filime Jumanji azwi cyane nk’uwakunze kwerekana amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 16 witwa Simone Garcia Johnson wavutse muri 2001 yabyaranye n’umugore witwa Dany Garcia bashwanye mu mwaka wa 2008.
Uyu mukinnyi kandi afite umwana w’imyaka ibiri witwa Jasmine Johnson yabyaranye n’umukunzi we baramaranye imyaka ibiri witwa Lauren Hashian ari nawe byabyaranye uyu mwana w’umukobwa bahise baha izina rya Tiana Gia Johnson.
The Rock n'umufasha we bamaranye imyaka ibiri
The Rock ukurikirwa na miliyoni ijana n’eshatu kuri konti ya Instagram yanditse ashima umukunzi we wamubyariye umwana mwiza.Yavuze ko ari umugisha ukomeye kuri we kuba yabashije kuzana ku isi umwana w’umukobwa w’umunyembaraga.
Yahishuye ko yakuriye mu muryango ukomeye, ngo ubuzima bwe yabayeho akunda umubyeyi we ariko ngo ubwo we n’umugore we bitegura umwana byamuhaye indi shusho ku mubyeyi w’umugore, avuga ko byazamuye urwego rw’urukundo, kubaha n’ibindi yagiriraga umugore.
Ata Johnson cyangwa Rock Johnson yakinnye muri filime nyinshi zazamuye izina rye mu ruhando rwa Cinema The scorpion king (2002), The rundown (2003), The rundown: Rumble in the jungle (2004), Walking tall (2004), Hercules (2014).
The Rock n'umukobwa we Simone
The Rock ashyize imbere umuryango we
AMAFOTO:Instagram/The Rock
TANGA IGITECYEREZO