RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Scarlett Johansson yatse gatanya n’umugabo we Romain Dauriac

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/03/2017 13:25
0


Scarlett Johansson azwi muri filime zamenyekanye nka Lucy, Captain America: Civil War, Iron Man 2 n’izindi, nyuma y’imyaka 2 gusa basezeranye, arifuza gatanya n’umugabo we Romain Dauriac.



Mu mwaka wa 2008 nibwo Scarlett Johansson yashakanye na Ryan Reynolds nawe ukina filime baza gutandukana muri 2011. Muri 2014 nibwo yashingiranwe na Romain Dauriac w’umufaransa ndetse banafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 2 witwa Rose Dorothy Dauriac.

Scarlett na Romain bafitanye umwana w'umukobwa

Muri uku kwaka gatanya birakekwa ko uyu mwana ashobora kuba ikibazo kuko yaba Scarlett yaba n’umugabo we buri wese ashaka kuba ariwe umuhabwa ngo amurere, ni mu gihe Romain Dauriac ateganya gusubira kuba mu Bufaransa naho Scarlett we akaba aba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, uburyo bwo kuzafatanya kurera umwana bukaba bwatangiye guteza inkeke.

Scarlett Johansson yabanje gushyingiranwa na Ryan Reynolds

Romain Dauriac ni umunyamakuru w’umufaransa akaba n’umunyabugeni, bagiye gutandukana na Scarlett Johansson bamaranye imyaka 2 gusa babana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND