Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 kuwa 25 Nzeli, umunsi umukinnyi wa filime Saphine Kirenga yizihizagaho isabukuru y’amavuko, bagenzi be b’abaganga bakorana ku bitaro bya Kibagabaga bamutunguye bikomeye maze bifatanya nawe mu kwizihiza uyu munsi ukomeye mu buzima.
Remy, umwe muri aba bagenzi be niwe wateguye iki gikorwa maze amubeshya ko ashaka ko basangira Fanta, ariko akaba yari afite umugambi wo kumusanga mu rugo maze akaba ariho bamutungurira.
Ahagana ku isaha ya saa moya nibwo Remy na bagenzi be bageze mu rugo kwa Saphine Kirenga Kicukiro, ariko mbere Remy akaba yari yamubwiye ko yamusanga Kicukiro Centre maze bagasangira dore ko ari na hafi y’aho atuye.
Mu gihe Saphine yari agiye koga ngo ajye kunywa iyo Fanta, Nathalie yamubeshye ko ataye telefoni ye mu musarane n’amarira menshi maze Saphine nawe agira ngo nibyo agiye kureba yakirizwa ibase yuzuye amazi n’indirimbo zimwifuriza isabukuru nziza.
Aha yageragezaga gukwepa amazi ariko aranga aramufata
Yatunguwe bikomeye mu bintu atigeze atekereza ko byamubaho
Ntiyigeze yiyumvisha ibyamubayeho
Umutsima w'isabukuru yari yateguriwe n'inshuti ze wari wanditseho "Happy Birthday Kirenga"
Buri wese yamusigaga umutsima mu maso
Afashijwe na Nathalie Mukarugira bakaze umutsima
Yafashe umwanya asangira umutsima n'abari baje kwifatanya nawe
Mu ijambo rye, Saphine yashimiye bagenzi be batekereje kwifatanya nawe kuri uyu munsi, dore ko we nta gahunda yo kuwizihiza yari afite dore ko yari ari kwitegura kujya kunywa iyo Fanta Remy yari agiye kumugurira maze agahita ajya kurara izamu kwa muganga.
Mubo yasangiye nabo uyu munsi mukuru harimo n'abana bato
Yagize ati: “murakoze cyane, ndabashimiye mbikuye ku mutima kuko munyeretse ko muri inshuti zanjye kandi ndabakunda. Dukorana byinshi, tubana buri munsi ku kazi ariko siko abantu mubana bose batekereza kugukorera ibintu nk’ibi. Ndabakunda cyane pe!”
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Remy ari nawe wapanze iyi gahunda yadutangarije ko ibi ari ibintu basanzwe bakora mu ikipe yabo aho iyo mugenzi wabo yagize ibirori nk’ibi bamutungura bakifatanya nawe mu kubyizihiza.
Remy wateguye iki gikorwa ari kumwe na Nathalie wafashije cyane kugira ngo kigerweho
Remy ati: “Ibi ni ibintu dusanzwe dukora mu ikipe dukorana, kuko burya akazi dukora ni akazi kagoye, rero iyo tubonye umwanya nk’uyu turawishimira. Gusanga umuntu mu rugo tukamutungurirayo, ni ukugira ngo tumwereke ko turi kumwe nk’inshuti, kandi tumuzirikana nk’abavandimwe.”
Nyuma yo gusangira umunsi mukuru w'isabukuru ye y'amavuko, bafashe agafoto k'urwibutso
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO