Umukinnyi wa filime Rukundo Arnold,uzwi ku izina rya Shafi yitiriwe ubwo yakinaga muri ‘Ntaheza h’isi’ kuri ubu yamaze gutandukana na Mwamini Desange ubu mu gihugu cya Finland nyuma y’umwaka 1 bari bamaze bakundana.
Ibi bibaye nyuma yuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2015 twabatangarije inkuru y’urukundo rw’aba bombi ndetse bemezaga ko rugeze kure, binashobotse bazarushinga. Nyuma y’umwaka 1 bari bamaze bakundana, kuri ubu bakaba baramaze gutandukana nkuko amakuru inyarwanda.com ifitiye gihamya abitangaza.
Rukundo Arnold uzwi nka Shafi. Aha ni muri Rwanda movie awards 2014 ubwo yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wungirije witwaye neza
Nyuma yo kubona aya makuru twegereye ba nyiri ubwite,batwemerera ibivugwa gusa birinda kugira byinshi batangaza kugutandukana kwabo. Mwamini Desange yagize ati” Yego koko twamaze gutandukana ariko impamvu sinayitangaza ariko irakomeye kuburyo yatumye duhitamo gutandukana, ndumva ari ibyo nakubwira.”
Mwamini Desange wakundanaga na Shafi
Shafi nawe yaduhamirije aya makuru gusa yirinda kugira byinshi avuga ku itandukana rye na Mwamini Desange bari bamaranye umwaka umwe bakundana. Yagize ati” Uko niko kuri , twabyemeranyijweho turatandukana.”
Mwamini Desange na Shafi bamenyanye ubwo uyu mukobwa kuri ubu usigaye uba mu gihugu cya Finland yari akiri mu Rwanda. Mu minsi ishize Mwamini Desange yatangarije inyarwanda.com ko bahujwe ahanini na filime nziza uyu musore akina ,babanza kuba inshuti zisanzwe nyuma baza gukundana. Ukwezi kwa Mata 2015 kugeze hagati nibwo iby’urukundo rwabo byarangiye.
Rukundo Arnold yamekanye cyane mu mafilime nka ‘Ntaheza h’isi’, ‘Rucumbeka’ yakinnyemo yitwa Kennedy, ‘Nkubito ya nyamunsi n’izindi zinyuranye. Kuri ubu akaba ateganya gushyira hanze izindi filime nshya yakinye, harimo ‘Nkubito ya nyamunsi 3’, ‘Ninjye nawe’ n’indi yise ‘Umusaraba’
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO