RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime, Rukundo Arnold uzwi nka Shafi yamaze gutandukana n’umukobwa uba muri Finland bateganyaga kurushinga

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/04/2015 12:25
9


Umukinnyi wa filime Rukundo Arnold,uzwi ku izina rya Shafi yitiriwe ubwo yakinaga muri ‘Ntaheza h’isi’ kuri ubu yamaze gutandukana na Mwamini Desange ubu mu gihugu cya Finland nyuma y’umwaka 1 bari bamaze bakundana.



Ibi bibaye nyuma yuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2015  twabatangarije inkuru y’urukundo rw’aba bombi ndetse bemezaga ko rugeze kure, binashobotse bazarushinga. Nyuma y’umwaka 1 bari bamaze bakundana, kuri ubu bakaba baramaze gutandukana nkuko amakuru inyarwanda.com ifitiye gihamya abitangaza.

Rukundo Arnold uzwi nka Shafi. Aha ni muri Rwanda movie awards 2014 ubwo yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wungirije witwaye neza

Nyuma yo kubona aya makuru twegereye ba nyiri ubwite,batwemerera ibivugwa gusa birinda kugira byinshi batangaza kugutandukana kwabo. Mwamini Desange yagize ati” Yego koko twamaze gutandukana ariko impamvu sinayitangaza ariko irakomeye kuburyo yatumye duhitamo gutandukana, ndumva ari ibyo nakubwira.”

Mwamini

Mwamini Desange wakundanaga na Shafi

Shafi nawe yaduhamirije aya makuru gusa yirinda kugira byinshi avuga ku itandukana rye na Mwamini Desange bari bamaranye umwaka umwe bakundana. Yagize ati” Uko niko kuri , twabyemeranyijweho turatandukana.

Mwamini Desange na Shafi bamenyanye ubwo uyu mukobwa kuri ubu usigaye uba mu gihugu cya Finland yari akiri mu Rwanda. Mu minsi ishize Mwamini Desange yatangarije inyarwanda.com ko bahujwe ahanini na filime nziza uyu musore akina ,babanza  kuba inshuti zisanzwe nyuma baza gukundana. Ukwezi kwa Mata 2015 kugeze hagati nibwo iby’urukundo rwabo byarangiye.

Rukundo Arnold yamekanye cyane mu mafilime nka ‘Ntaheza h’isi’, ‘Rucumbeka’ yakinnyemo yitwa Kennedy, ‘Nkubito ya nyamunsi n’izindi zinyuranye. Kuri ubu akaba ateganya gushyira hanze izindi filime nshya yakinye, harimo ‘Nkubito ya nyamunsi 3’, ‘Ninjye nawe’ n’indi yise ‘Umusaraba’

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elodie Wama8 years ago
    Hahahahhahahahahhahahaha ibi nabyo ubwabyo ni Filme
  • karine8 years ago
    Uwomuhungu araheheta pee ahubwo naho uwomwana yarihanganye gusa bibaho
  • erega8 years ago
    Shafi numu Playboy yandiye amadaranga nanjye imitoma ye yarinyishe. Nuko ansaba ama dorali 300 mwohereza 50 agenderizo ararakara ngo namwohereje make. Kandi nayo naramugeragezaga ngo ndebe ubwengebwe bwinda. Umuyimawe usa nurukararwe. Bakobwa bagenzi banjye. Muzamwitondere doreko abakobwa dukunda aba Star
  • leila8 years ago
    Hahahahah....ariko abastar banana be a kweri!!!barakundana bigashyuha bakabitangaza bishimye mugihe gito bagashwana bakatwiteza. Pole sana kuriyo cauple
  • walter8 years ago
    aba bantu story yabo iheruka nari nabivuze, nti bagiye bitonda bakareka kurira hit ku nkundo zidafashe! bajye bicecekera ibyo babashaka ni ukujya mu binyamakuru nta kindi. ubu se uru rukundo rwigeze runabaho? ariko kubisakuza ni aba mbere. hari izindi dutegereje..., za zindi tujya twumva zisakuza, " ngo rurashyushye, rugeze aharyoshye, hahah, nazo ziraraye ntiziriwe.
  • munyana8 years ago
    yoooo mwamini sorry gusa ndagukumbuye cyane ko meza wihangane pe akatabuze muri bank in amafrg uzabona undi ukunyura
  • hirwa8 years ago
    mujye mureka kubeshya Shaffy avugako iyi njyegera yumukobwa atanayizi batanahuye
  • njuga 8 years ago
    Ahubwo uwo ngo ni hirwa nawe ninjiji simuzima nasome inkuru abone kuvuga gusa abahungu babastar akenci muba muri ingegera narumiwe gusa bombi bihangane bibaho kbs hirwa gabanya musaza
  • super8 years ago
    couple z aba star ndazikunda mu ninsi yazo ya mbere nkunda ubwitange no gushyuhaguzwa bigaragara ku mpande zombi!!!





Inyarwanda BACKGROUND