RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Ramsey Nouah naza mu Rwanda, azasiga anunguye abanyarwanda ubumenyi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/09/2014 11:21
2


Nk’uko biteganyijwe, umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Nigeriya Ramsey Nouah azaza gukinira filime mu Rwanda, ikaba ari filime izahuza ibihugu bya Nigeriya n’u Rwanda.



Muri iki gihe azaba aje gutunganya iyi filime azakinana n’abanyarwanda, azanatanga amahugurwa y’ibyumweru 2 ku banyarwanda, bakora sinema nk’uko byemejwe na Bwana Joseph Habineza, Minisitiri wa Siporo n’umuco mu Rwanda, mu nama yahuje iyi Minisiteri n’abakora sinema mu Rwanda.

Ramsey

Aha Ramsey Nouah yari yicaranye na Isaiah Washington, mu muhango wo kwita izina mu mwaka wa 2013

Nk’uko Minisitiri yakomeje abitangaza, Ramsey agiye kuza mu Rwanda mu minsi micye aho azaba aje gutoranya abakinnyi bazakinana muri iyi filime, ndetse akaba azanatanga amahugurwa y’ibyumweru 2ku bufatanye n’iyi minisiteri.

Kugeza ubu ntiharemezwa igihe azazira, ndetse n’abantu azaha aya mahugurwa haba abakinnyi cyangwa se abayobozi ba filime nk’uko ariko kazi azwiho muri filime, gusa minisitiri yatangarije abari muri iyi nama ko ari vuba, gusa icyo minisitiri yabashije gutangaza ni izina umukobwa w’ibanze muri iyi filime azaba yitwa  “Isimbi”.

Gusa n'ubwo byatangajwe ko azaza ndetse akanatanga amahugurwa, Minisiteri ifite impungenge ko abo aya mahugurwa agenewe batazayaha agaciro akwiye ngo bayitabire nk'uko bikwiye nk'uko byagarutsweho na Bwana Makuza Lauren, umuyobozi w'umuco muri iyi minisiteri aho yagize ati: "Ramsey azaza atange amahugurwa, azaba ari amafaranga ya Minisiteri azakoreshwa. Turabizi muziyandikisha muri benshi, ariko ikibazo gihari ni uko uzasanga ubwitabire bubaye bucye kandi hiyandikishije benshi."

Aha, Minisitiri yahise yongeraho ko ubwitabire atari cyo kintu cyonyine gikenewe, ahubwo hakenewe nanone kunguka ubumenyi kubazayitabira. Aha yagize ati: "ubwitabire sicyo cyonyine gikenewe, ahubwo abazayitabira bagomba no kuhakura ubumenyi."

Ramsey

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu Kinigi mu muhango wo kwita izina, yatangaje ikintu kidasanzwe yakunze ku Rwanda

Ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwita Izina umwaka ushize, Ramsey Nouah yatangaje ko bimwe mu bintu yakunze ku Rwanda ari abakobwa barwo, kuko agereranyije n’ab’iwabo muri Nigeriya yatangaje ko yasanze abanyarwandakazi ari beza cyane, iki kikaba ari bimwe mu byatumye akora umushinga w’iyi filime. REBA IKIGANIRO N'ABANYAMAKURU YATANZE MURI UYU MUHANGO

Ramsey

Ramsey Nouah ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu gihugu cya Nigeriya, akaba yaramenyekanye muri filime nka The Guardian Angel 1 na 2,… yavutse tariki 19 Ukuboza 1973, akaba kuri ubu ku myaka isatira 41 afite amaze kwamamara cyane muri sinema haba muri Afurika ndetse no ku isi yose, akaba ndetse amaze no kwegukana ibihembo bikomeye ku rwego rw’isi muri sinema.

Ramsey Nouah ni umugabo, akaba afite umugore witwa Emelia Philips-Nouah, bakaba bafitanye abana 3, abahungu 2 n’umukobwa umwe.

Ese urabona mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakina filime ari inde wakinana na Ramsey Nouah yitwa Isimbi?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marebe Ruth9 years ago
    Naze arebe uuntu abakobwa bacu ari beza,agende azane abandi ba Nigeria bashake abakobwa bacu di,abagabo barabuze!
  • umukundwa Jessica9 years ago
    Muraho muraho, twishimiye bidasubirwaho ayo mahugurwa arikose ko mbona izindi ntara zisigara mukumenya ayo makuru byaba bimeze gute.ese ubate utariyandikishije ntiwakirwa aho abandi baba bateraniye.mujye mwibuka abandi baba mu ntara kuko twarasigaye





Inyarwanda BACKGROUND