Salimu wamenyekanye cyane muri filime Rucumbeka aho yitwaga Remy na filime Intare yingore aho yakinnye yitwa Peter, Muri iki gihe aherereye mu gihugu cya Suwede ku bw’impamvu z’umuryango we n’akazi. Hari hashize igihe kinini ategerejanyije amatsiko menshi imfuraye nkuko yagiye abitangariza Inyarwanda.com
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 9 Kamena 2016 ku isaha ya Saa kumi ni iminota icumi( 16h 10’)ni bwo umufasha we Assoumpta yibarutse umwana wabo w’imfura.
Aniella Elora Ndahiro Umukobwa wa Salimu
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com avugana na Ndahiro Salimu yagize ati ” Ndi mu byishimo ntabona uko nsobanura kuko kuva kera nifuzaga ko umwana wa mbere wanjye yazaba umukobwa, none niko imana yabikoze ubu ndashima imana kuko ubu ndi kumwe n’imfura yanjye. Mbega birandenze kuburyo ntabona uko mbivuga.”
Uretse kuba ari mu byishimo bidasanzwe, Ndahiro Salimu yari yaramaze no guteganya izina ry’umwana we aho ubu yamaze kumwita “Aniella Elora Ndahiro”
TANGA IGITECYEREZO