RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Ndahiro Salimu ari mubyishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/06/2016 16:27
3


Salimu wamenyekanye cyane muri filime Rucumbeka aho yitwaga Remy na filime Intare yingore aho yakinnye yitwa Peter, Muri iki gihe aherereye mu gihugu cya Suwede ku bw’impamvu z’umuryango we n’akazi. Hari hashize igihe kinini ategerejanyije amatsiko menshi imfuraye nkuko yagiye abitangariza Inyarwanda.com



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 9 Kamena 2016 ku isaha ya Saa  kumi ni iminota icumi( 16h 10’)ni bwo umufasha we  Assoumpta yibarutse umwana wabo w’imfura.

 

Aniella Elora Ndahiro Umukobwa wa Salimu

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com avugana na Ndahiro Salimu yagize ati ” Ndi mu byishimo ntabona uko nsobanura kuko kuva kera nifuzaga ko umwana wa mbere wanjye yazaba umukobwa, none niko imana yabikoze ubu ndashima imana kuko ubu ndi kumwe n’imfura yanjye. Mbega birandenze kuburyo ntabona uko mbivuga.”

Uretse kuba ari mu byishimo bidasanzwe, Ndahiro Salimu yari yaramaze no guteganya izina ry’umwana we aho ubu yamaze kumwita “Aniella Elora Ndahiro”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzambimana edouard7 years ago
    45
  • Ahobantegeye Deborah7 years ago
    Woooooow mbega akabebe keza salim sha uzagaruke byibuze udukinire akandi kamwe
  • Clemence Dusabinema7 years ago
    Congz Salimu,Imana yarakoze!





Inyarwanda BACKGROUND