RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Ndahiro Salim uri kubarizwa muri Suwede atewe ishema no kuba agiye kwibaruka imfura

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/05/2016 12:50
0


Ndahiro Salim, ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda umaze kugararagara muri filime nyarwanda nyinshi aho twavuga nka Rucumbeka yakinnyemo yitwa Remy, Intare y’ingore yakinnyemo yitwa Peter, Serwakira, nizindi.



Uyu mugabo umaze igihe gikabakaba umwaka abarizwa mu mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Sweden (Suwede) aganira na inyarwanda .com yadutangarije ko ari mubyishimo byinshi aterwa no kuba agiye kwibaruka umwana we w’imfura mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere.

Salim Ndahiro yashakanye na Assoumpta Mutimawurugo wari usanzwe uba muri iki gihugu, ariko bakaba batarahise bajyana. Amaze gusoza ifatwa ry’amashusho ya filime Igikomere, ari nayo filime nyarwanda ya nyuma yakinnyemo kugeza ubu, tariki 17 Nyakanga umwaka ushize Salim yahise yerekeza muri iki gihugu asangayo umugore we ari naho ari kubarizwa kugeza ubu.

Salim Ndahiro

Salim Ndahiro na madamu we Assoumpta Mutimawurugo baritegura umwana wabo w'imfura

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Salim yagize ati, “nkigera inaha nashimishijwe n’ibintu byinshi ariko cyane cyane kuba nari mbonye umugore wanjye nziko tugiye kugumana nkamuba hafi byo byari ibindi bindi, ariko ubu tuvugana byo sinzi uburyo nabikubwira nejejwe cyane no kuba ngiye kubona imfura yanjye. Mbega sinzi urumva ko ari ibyishimo birenze noneho ikirenze icyo ni uko azaba ari umukobwa. Burya bajya bavuga ngo abana bose ni abana ariko ngo kubyara umukobwa bwa mbere ni umugisha ukomeye cyane.’’

Naho tumubajije ku bijyanye n’uko abayeho muri iki gihugu, yadutangarije ko amaze kumenyera ndetse yamaze no kubona akazi aho yadutangarije ko arimo gukora muri company yitwa Fazer ikora ibintu bitandukanye harimo na Chocolat.

Salim Ndahiro na Mutimawurugo Assoumpta ku munsi w'ubukwe bwabo bwabereye i Kigali

Ku bijyanye n’umwuga we wa filime,  ho  yemeza  ko kuri  ubu amaze kwiyandikisha mu ishuri ryigisha ibijyanye na sinema mu buryo bw’umwuga aho ari hafi gutangira kwiga. Si ibyo gusa kuko Salim avuga yamaze kugirana gahunda na bamwe mu bashoramari  (producers)  ba hano mu Rwanda aho bumvikanye ko mumpera z’uyu mwaka  azagaruka aje gukina muri filime zitandukanye.

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND