Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli kuri ubu uba mu gihugu cya Canada, Marshall Ubaruta yapfushije se umubyara, akaba yaritabye Imana ku cyumweru aguye mu bitaro bya Kigali CHUK.
Nk’uko bitangazwa na Johnson Sungura, umwe mu nshuti za hafi za Marshall akaba baranakoranye cyane mu bikorwa bya filime aho bakinanye muri filime Ninde Uzaragwa, umusaza Ntahobitagwa Alphonse yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki 9 Ugushyingo aguye mu bitaro bya Kigali, CHUK azize indwara y’umutima.
Umusaza Ntahobitagwa (uyu uri kunywa Fanta) ari kumwe n'umuhungu we Marshal Ubaruta (uri ibumoso) na Johnson Sungura
Nyakwigendera yitabye Imana umuryango w’abana 9 ndetse n’abuzukuru 14.
Imana imwakire mu bayo!
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO