RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio agiye gukora filime ku ikipe y’amagare y’u Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/06/2015 15:33
0


Umukinnyi wa filime w’icyamamare Leonardo DiCaprio wamenyekanye cyane nka Jack muri filime Titanic afatanyije n’umuyobozi wa filime Michael Bay bari gutegura filime-mpamo ivuga ku ikipe y’amagare y’u Rwanda.



Iyi filime kuri ubu itaramenyerwa izina, izaba ivuga ibigwi ikipe y’amasiganwa ku magare y’igihugu cy’u Rwanda  izakorwa n’ibigo bitunganya filime by’aba bagabo aribyo Bay Films ya Michael Bay na Appian Wat ya DiCaprio, bakaba bari no mu biganiro byo gukorana n’inzu ikomeye ya Paramount Pictures kuri uyu mushinga.

Iyi nkuru yasohokeye bwa mbere mu kinyamakuru The Hollywood Reporter tukaba tuyikesha Time Magazine, ikomeza ivuga ko DiCaprio atazagaragara muri iyi filime nk’umuntu usanzwe azwi nk’umukinnyi, ndetse na Bay akaba atazayiyobora nk’umuntu usanzwe azwi mu kuyobora filime zamamaye cyane nka Transformers, Inception,... ikazayoborwa na Orlando Von Einsiedel wayoboye filime ya Virunga DiCaprio yanashoyemo imari, ikaba ari filime ivuga ku gufata neza ingagi mu gace k’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

DiCaprio uri ibumoso na Bay uri iburyo baherukaga gukorana mu 2010 ubwo DiCaprio yakinaga muri filime ya Bay yitwa Inception

Iyi filime Leonardo DiCaprio yakoze ku gufata neza ingagi mu birunga bya Congo yari mu zihatanira igihembo cya filime-mpamo nziza mu bihembo bya Oscars uyu mwaka, igihembo cyatwawe na Citizen Four ivuga kuri Edward Snowden wamamaye ku isi nyuma yo kumena amabanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi filime ku ikipe y’amagare mu Rwanda ikiri mu kwandikwa, ishingiye ku mukinnyi wubatse izina mu isiganwa ry’amagare, umunyamerika Jacques “Jock” Boyer witabiriye bwa mbere Tour de France waje kuva muri uyu mwuga ku myaka 32 y’amavuko.

Iyi filime ikazanagaragaramo Adrien Niyonshuti, Umunyarwanda umaze guca uduhigo dukomeye mu isiganwa ry’amagare wanitabiriye imikino Olimpike yabereye i London muri 2012.

Si filime ya mbere yaba ikozwe ku ikipe y'igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda, dore ko hari n’indi yamemyekanye cyane yakozwe mu 2012 yitwa ‘Rising from Ashes’ nayo igaragaramo uyu munyamerika Jacques “Jock” Boyer, ikaba yumvikanamo ijwi ry'umukinnyi wa filime Forest Whitaker uzwi muri filime nka The Last King of Scotland aho akina ari Idi Amin ariwe ubara inkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND