RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Kayumba Vianney uzwi nka Manzi yapfushije mushiki we

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/09/2014 23:05
8


Ntagihe kinini cyari gishize Bukumba Edouard yari abereye se wabo yitabye Imana dore ko yitabye Imana mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, none na mushiki we (wo kwa se wabo) witwaga Umuranga Irene nawe yitabye Imana.



Nyakwigendera wari warasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe, nyuma y’uko yari amaze igihe arwaye indwara y’amara, akaba yitabye Imana amaze kubagwa nk’uko Kayumba Vianney yemeje aya makuru mu kiganiro n’inyarwanda.com.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 3, (abahungu 2 n’umukobwa 1), naho imihango yo kumushyingura ikaba iteganyijwe kuwa mbere aho yari atuye I Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.

Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo, naho abasigaye bakomeze kugira ukwihangana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire Ishimwe9 years ago
    RIP
  • 9 years ago
    wihanganenikobimeze.mubuzima
  • hornela ibutare 9 years ago
    mwihangane kdi imana imwakire mubayo. nkumuryango wanyakwigendera mwite kurutwo dupfubyi kuko birababaje pe!!
  • umuraza 9 years ago
    pole kayumba na family yawe
  • Ingabire Anitha9 years ago
    Ihangene Kd Ukomere Nyine Ntakundi Imana Izi Impamvu! Gusa Nkunda Filme Zawe Cyane!
  • Niyomurezi Aline 9 years ago
    Mwihangane imana ibabe hafi kd abobana basigaye mugahinda ark yesu numubyeyi wimfubyi kd agira urukundo azabibagiza ibibazo byose ngaho mwihangane kd imana imwakire mubayo
  • Niyomurezi Aline 9 years ago
    Mwihangane imana ibabe hafi kd abobana basigaye mugahinda ark yesu numubyeyi wimfubyi kd agira urukundo azabibagiza ibibazo byose ngaho mwihangane kd imana imwakire mubayo
  • Johnson shema8 years ago
    Imana iamuhe irucyiro ridashira!!





Inyarwanda BACKGROUND