Ntagihe kinini cyari gishize Bukumba Edouard yari abereye se wabo yitabye Imana dore ko yitabye Imana mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, none na mushiki we (wo kwa se wabo) witwaga Umuranga Irene nawe yitabye Imana.
Nyakwigendera wari warasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe, nyuma y’uko yari amaze igihe arwaye indwara y’amara, akaba yitabye Imana amaze kubagwa nk’uko Kayumba Vianney yemeje aya makuru mu kiganiro n’inyarwanda.com.
Nyakwigendera asize umugabo n’abana 3, (abahungu 2 n’umukobwa 1), naho imihango yo kumushyingura ikaba iteganyijwe kuwa mbere aho yari atuye I Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.
Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo, naho abasigaye bakomeze kugira ukwihangana.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO