Umukinnyi wa Filime Kayumba Vianney wamenyekanye cyane ku izina rya Manzi nyuma y’igihe ataboneka yamaze kwinjira mu muziki aho kuri ubu amaze kurangiza zimwe mundirimbo yahimbye akaba anakomeje gukora n’izindi nyinshi.
Kayumba Vianney ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime Amarira y’urukundo aho akina muri iyi filime nk’umwe mu bakinnyi b’imena b’iyi filime, uretse Filime Amarira y’urukundo yakinnyemo yakinnye no muzindi filime nyinshi zitandukanye aho twavuga nka Filime yitwa Ruganzu, Sofia, Urukiko , Intare y’ingore n’izindi.
Nyuma y’igihe kinini benshi bibaza aho aherereye doreko hashize igihe nta filime n’imwe agaragaramo, yatangarije Inyarwanda.com ko ntaho yagiye ahari n’ubwo atagaragara muri filime ariko n’ubundi ari mu bikorwa bifite aho bihuriye na Sinema, aho yagize ati,”Ntaho nigeze njya ndahari yego n’ubwo badaheruka kumbona muri filime ariko kugeza ubu ndahari kandi ndi muri Sinema cyane ubu ndimo kwigisha ibijyanye na Sinema muri Kigali Film and Television School aho nigisha ibijyanye n’ikorwa rya Filime, urumva rero ko Sinema ntayitaye ahubwo nyirimo cyane”
Kayumba wamaze kwinjira no mu muziki aha yararimo gufatwa amajwi y'indirimbo
Tumubajije ibijyanye no kuba yinjiye mu muziki yagize ati,” Nibyo hari indirimbo ndangije gukora zanjye niyandikiye ndetse na n’ubu harizo nkirimo gutunganya, ariko zose uko naziririmbye n’izihimbaza Imana rero ntabwo ndimo gukora izindirimbo murwego rw’ akazi ahubwo ndimo kubikora kuko mbikunze.”
Kayumba yemeza ko izi ndirimbo arimo gukora ziri bugere ku bakunzi be vuba cyane, naho kubijyanye na filime azagaragaramo yadutangarije ko bitarenze mu kwezi kwa 10 hazaba hasohotse Filime nziza kandi yakinnyemo.
Kayumba Vianney na Mutoni Assia bagiye kongera guhurira muri Filime imwe
Kuri ubu iyi filime irimo gutegurwa nk’uko yabitangaje, akaba azakinanamo na Ndayizeye Emmanuel yise mukeba we kubera ku mutwara igikombe muri Rwanda Movie Award, Iyi filime izagaramo aba basore bahanganye Manzi akazayigaragaramo yitwa Matayo.
TANGA IGITECYEREZO