Niyitegeka Gratien ni umwe mu bakinnyi b’amakinamico, umuririmbyi akaba ndetse n’umukinnyi wa filime aho yamenyekanye muri filime nyinshi zitandukanye nka Zirara zishya, Inshuti (Freinds) na Filime y’uruhererekane Seburikoko akinamo yitwa Sebu n’izindi. Uyu mukinnyi akaba yagize icyo yisabira Leta.
Uyu mukinnyi ubusanzwe uzwiho kutaripfana nkuko abivuga kuri ubu ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abanywera itabi mu bitaramo cyangwa mu bindi birori runaka. Seburikoko avuga ko itabi ryica n’utarinywa mu gihe rinywerewe ahantu hahurira abantu nko mu bitaramo no mu bindi birori, akaba asanga ari ikibazo gikomeye akaba ari yo mpamvu asaba Leta y'u Rwanda gushaka uburyo bushoboka bwose abanywa itabi bajya barinywera ahiherereye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagize, ati: ”Ubusanzwe kunywera itabi mu ruhame ntibyemewe mu Rwanda. Uretse ko ahantu huzuye abantu nko muri konseri no mu bikorwa by'imyidagaduro bigaragara nkaho ari ba ntibindeba”. Seburikoko yongeyeho ati,”Ese itabi ryo ryazacitse mu bantu,bakajya barinywera ahiherereye, ko umuntu bura aho ahagarara kubera imyotsi ituma.”
Niyitegeka Gratien (Sebu) usaba ko kunywera itabi mu bitaramo byacika
Ibi uyu mukinnyi abisabye yunga mu rya Leta y’u Rwanda na yo itajya ihwema gukangurira abantu ko kunywera itabi mu ruhame byangiza n’ubuzima bw'abatarinywa ku buryo iyo urebye usanga umubare munini w’abanyarwanda baragiye bareka kunywa itabi, abandi ugasanga barinywera ahiherereye.
Gusa kugeza magingo aya usanga umubare munini w’urubyiruko runywera itabi ahantu hakunze kuba habereye ibitaramo by’abahanzi bitandukanye, ari na ho uyu mukinnyi wa filime yibanze asaba ababihakorera ko bakwihangana bakajya barinywera ahiherereye kuko ryangiza n’utarinywa. Mu gihe baba batibwirije ngo babireke, SEBU akaba asaba Leta ko yahagurukira kubirwanya.
TANGA IGITECYEREZO