RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime Didier Kamanzi (Max Well) yamaze kwinjira mu mwuga w’ubugeni

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:11/08/2016 16:52
0


Didier Kamanzi ni umwe mu bakinnyi ba filime mu bagiye bakundwa muri filime nyarwanda. Uyu musore wamenyekanye cyane muri filime Rwasa aho yakinnye yitwa Maxi Well, nyuma y’igihe cyari gishize benshi bibaza ahantu yaba yaraburiye, kuri ubu yamaze gutangaza ko ari mu bindi bikorwa bitandukanye harimo n’umwuga w’ubugeni.



Kamazi uretse filime Rwasa yagiye akina no mu zindi filime nyinshi zitandukanye aho twavuga nka Filime Igitekerezo, Catherine, Ryangombe, Rwasibo, n’izindi. Uretse kandi gukina filime ni n’umwe mu bakinnyi bakina umukino wa Rugubi (Rugby) aho akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri uwo mukino. 

Didier akina Rugubi

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarijeko kuri ubu ahugiye mu bikorwa byinshi bitandukanye aho muri ibyo bikorwa kuri ubu ngo ari no mu wundi mwuga yatangiye no gukoramo ujyanye n’ubugeni ati

Muby’ukuri ikintu cyatumye mbura hari ibintu ndimo kwikorera njye ku giti cyanjye. Ubusanzwe njye ndi umu artiste, njye nkora utuntu two gushushanya mbega ibintu by’ubugeni. Ikindi navuga, nkuko nabikubwiye ndi umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugubi rero tumaze iminsi turi mu mwiherero hari amarushanwa twari tumaze iminsi twarakiriye harimo ikipe y’u Burundi, Congo ,Lesotho. Urumva nabyo biri muri bimwe mu byari byatumye mbura kuko ni natwe twakiriye ayo marushanwa.”

 

Kuri ubu Kamanzi yemeza ko n’ubwo ari muri ibi byose atigeze atererana umwuga wa Sinema kuko hari indi mishanga yari amazemo iminsi arimo ijyanye na Sinema , aho yatangajemo filime yitwa Urugamba abantu bagiye kongera kumubonamo. Uretse iyi filime yanadutangarije ko hari indi mishanga ya filime amaze iminsi arimo aho yakoranaga n’abazungu muri iyo mishanga.

Uyu musore ubarizwa i Nyamirambo mu umujyi wa Kigali, asanga sinema nyarwanda irimo kugenda itera imbere ku buryo bugaragara. Benshi mu bakunzi be cyane igitsina gore bajya bakunda ku mwibazaho niba ari umugabo cyangwa akiri umusore. Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko kugeza ubu akiri umusore ugishakisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND