RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Dave Legeno wamenyekanye muri Harry Potter yitabye Imana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/07/2014 9:40
1


Dave Legeno, yari umukinnyi w’umukino njyarugamba wa Box, akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza, wamenyekanye muri filime za Harry Potter aho akina ari sekibi, yitabye Imana ku myaka 50 y’amavuko ku cyumweru gishize ariko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa 5.



Umurambo we wabonywe n’abagenzi mu gace kitwa ikibaya cy’urupfu (Death Valley), gaherereye muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku cyumweru gishize, ariko nyuma y’iminsi ibarirwa muri 5 nibwo polisi ya Inyo yatangaje iby’uru rupfu.

Dave Legeno

Nyakwigendera Dave Legeno

Harakekwa ko yaba yarahitanywe n’ubushyuhe bwinshi, dore ko ako gace kazwiho gushyuha cyane dore ko ari mu butayu, ariko hakaba hagikorwa isuzuma ry’umurambo (autopsie) ngo hamenyekane impamvu ya nyayo y’urupfu rwe nk’uko inkuru ya The Guardian ikomeza ibivuga.

David “Dave” Legeno, yavutse kuwa 12 Ukwakira mu mwak w’1963, avukira mu gace ka Marylebone mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, akaba yitabye Imana kuwa 6 Nyakanga, ku myaka 50 (asatira 51) y’amavuko. Yamenyekanye cyane muri filime za Harry Potter aho yakinaga ari sekibi (villain) ku izina rya Fenrir Greyback.

Dave muri Harry Potter

Dave Legeno muri filime Harry Potter

Yamenyekanye kandi nk’umukinnyi wabigize umwuga w’umukino njyarugamba wa Box, akaba yitabye Imana yari atuye mu majyepfo y’u Bwongereza aho yabanaga n’umukobwa we.

Imana imwakire mu bayo!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Rest in Peace





Inyarwanda BACKGROUND