RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Christopher Lee yitabye Imana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/06/2015 16:36
3


Christopher Lee ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye bakinnye filime kuva kera kugeza n’ubu bakaba bari bagikora, akaba yitabye Imana ku myaka 93 y’amavuko.



Christopher Lee wamenyekanye by’umwihariko muri filime za Dracula, filime za Star Wars, filime za The Lord of the Rings, The Hobbit n’izindi yitabye Imana ku cyumweru dusoje tariki 7 Kamena, azize iza bukuru aho yitabye Imana ku myaka 93 y’amavuko.

Inkuru dukesha The Guardian ivuga ko yitabye Imana ku cyumweru mu gitondo mu bitaro bya Chelsea and Westminster Hospital I Londres mu Bwongereza, impamvu yo gukererwa kw’aya makuru, dore ko ibinyamakuru byose byo ku isi byakiriye aya makuru uyu munsi ikaba yaraturutse ku kifuzo cy’umugore bari bamaranye imyaka isaga 50 cyo kubanza kumenyesha abagize umuryango we.

Christopher Lee n'umugore we mu 2009

Sir Christopher Frank Carandini Lee wari unafite izina ry’icyubahiro mu bwami bw’ubwongereza ‘CBE’, yari umukinnyi wa filime w’umwongereza akaba n’umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo. Mu myaka y’ubuzima bwe muri sinema, yakunze gukina ari gica muri filime zinyuranye aho yamenyekanye cyane nka Dracula muri filime za Dracula, aza kumenyekana nka Saruman muri filime za The Lord of The Rings na The Hobbit.

Amateka ye dukesha Wikipedia avuga ko yavutse tariki 27 Gicurasi, 1922 avukira  Belgravia, Westminster ho muri Londres mu Bwongereza, akaba yarakomokaga mu muryango wa gisirikare dore ko se ari Lt. Col. Geoffrey Trollope Lee. Chrisopher Lee nawe yarwanye mu ntambara y’isi ya 2, aho yari mu ntambara yiswe iy’ubukonje ‘Winter War’ yabaye mu 1939 ubwo yari afite imyaka 17 gusa, aha akaba yari mu ngabo z’igihugu cya Finland. Lee yaje kuva mu gisirikare mu 1946 ubwo yari afite ipeti rya Lt.

Ku bazi filime za The Lord of the Rings na The Hobbit, iyi sura murayizi. Uyu ni Christopher Lee wakinaga yitwa Saruman

Agarutse mu gihugu cye cy’amavuko mu 1946, nibwo yahise yinjira mu mwuga wa sinema yatangiye ku mugaragaro mu 1947 ubwo yakinaga muri filime ya mbere Corridor of Mirrors.

Christopher Lee yitabye Imana asize umugore Birgit Krøncke Lee wari umunyamideli w’umunya-Danmark, bashakanye mu 1961 bakaba bari bakiri kumwe kugeza n’ubu aho bafitanye umwana 1 w’umukobwa Christina Erika Carandini Lee wavutse mu 1963.

Imana imwakire mu bayo!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIETTE8 years ago
    RIP
  • gerard8 years ago
    Uyumusaza ni ntagereranwa . Mubandi bakinnyi ba film nyagasani amwakire
  • Nkunda8 years ago
    Iyi nkuru ntabwo nari nyizi kbs umusaza yaradushimishije cyane!!aruhukire mu mahoro y'Imana





Inyarwanda BACKGROUND