RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Celestin Gakwaya ahamya ko sinema nyarwanda yicwa na benshi bayirimo batazi aho bagakwiye kuba bari

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/08/2015 11:18
4


Kugeza ubu abantu benshi bafite ibitekerezo ku kintu gikomeje gutuma sinema nyarwanda idatera imbere ngo igere ku rwego benshi bayifuzaho.



Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Celestin Gakwaya wamenyekanye muri filime Serwakira ku izina rya Nkaka yamubajije aho abona sinema nyarwanda ihagaze maze Celestin agira ati, “sinema nyarwanda ahantu ihagaze,navuga ko iri kugenda isubira hasi. Nntekereza ko ibibazo iriho igenda icamo, biraturuka ku bantu batarisobanukirwa. Abantu bataramenya umwanya wabo bagakwiye kuba barimo.”

Ese Celestin asobanura ate uburyo uku kuba abantu batarisobanukirwa aribo bari kwica sinema nyarwanda?

Celestin Gakwaya yagize ati

 “Hari umugabo wigeze kumbwira ngo, iyo uri mu mwanya utari ukwiye kuba urimo, uteza impanuka muri uwo mwanya. Ni ukuvuga ko iyo utarisobanukirwa ngo umenye iyo wagakwiye kuba uri, wenda ukajya kuba umuganga wakabaye umwubatsi, uzateza impanuka mu baganga. Hari impano zitaba mu bantu. Niba wakagombye kuba uri umunyamategeko, ukajya mu buganga, uzica abarwayi.”

Celestin Gakwaya mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout bihuza ibyamamare n'abafana

Celestin yongeyeho ko, “Hari sinema iriho igenda isubira inyuma, ntabwo umuntu yatinya kuvuga ko sinema nyarwanda igenda isubira inyuma, biraturuka ku bintu byinshi. Hari umusaruro wa filime utarazamuka, akenshi wumva bari mu manama atagira icyo ageza kuri sinema, hari abakinnyi kumva ko ngo twagezeyo tukumva ko turi abastars kandi hari urugendo rurerure rukituri imbere, hari no kudakundisha abantu ibintu byacu.”

Celestin abona ko byose biterwa no kuba abantu bari muri sinema abenshi batarisobanukirwa ngo bamenye imirimo bagomba gukora. Aha agira ati, “ibyo byose biraterwa no kutisobanukirwa, ngo tumenye ngo mu Rwanda bamwe barakina, abandi barayobora, abandi barandika, abandi baracuruza, ahubwo ugasanga umuntu ari mu kintu atazi ari bimwe nahoze mvuga, usanga biteza akavuyo sinema igahora iri ha handi.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • che8 years ago
    agree, you have a point.
  • Guido 8 years ago
    Mana yange wee! ubuse ubona wwe uri mumwanya ukwiye? cinema yacu rwose iri inyuma ariko yicwa namwe mubeshya ko muzi kd ntacyo muzi kd mutanashaka kwiga.
  • Thy8 years ago
    i give it life, I take it away !!!hahahahajs
  • said8 years ago
    yeah kbs uvuze ukuri!!!





Inyarwanda BACKGROUND