Kuri uyu wa 2 mu gitondo ni bwo uyu mukinnyi wa filime yashizemo umwuka azize indwara y’umutima yamufashe ubwo yari mu ndege imuvana i Londres mu Bwongereza agiye Los Angeles, yafashwe mu minota 15 mbere y’uko indege igera ku butaka.
Abari kumwe nawe mu ndege batangaje ko yari ameze nk’uwamaze gupfa, indege imaze kugera aho ijya bamwihutanye kwa muganga akomeza kwitabwaho gusa birangira ashizemo umwuka. Yitabye Imana yari amaze iminsi mu ngendo zo kwamamaza igitabo cye ‘The Princess Diarist’, kikaba cyari kiri no gukundwa no kugurwa cyane ahanini bitewe n’uko muri cyo avugamo kuba yaragiranaga umubano wihariye na Harrison Ford bakinanye muri filime ‘Star Wars’.
Yamenyekanye cyane muri filime Star Wars aho aba yitwa Princess Leia, mu gice cya ‘The Force Awakens’ ho akinanamo n’umukobwa we Billie Lourde. Carrie yitabye Imana ku myaka 60.
TANGA IGITECYEREZO