RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari wazo Gasana Charles ari mu gahinda kenshi yatewe no kubura umubyeyi we

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/12/2016 18:14
4


Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki ya 24 Ukuboza 2016 ni bwo umubyeyi wa Gasana Charles yitabye Imana aho yari arwariye mu bitaro azize indwara aho yari arwajwe n’uyu musore kuri ubu uherereye muri iki gihugu. Agahinda ni kenshi kuri uyu mukinnyi wa filime akaba n’umushoramari wazo (Producer).



Gasana Charles benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda bamwibuka muri filime Ibara yakinanyemo na Young no muri filime Umurabyo yashoyemo imari akanayikinamo ndetse n’ izindi zitandatukanye uyu mukinnyi yagiye agaragaramo. Kuri ubu ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Se umubyara) watabarutse ku wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016 aho yari arwariye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi.

Gasana Charles uri mugahinda

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko kuri ubu nta byinshi yatangaza kuri ibi byago gusa yongeraho ko atazi uburyo yasobanura Se umubyara uburyo yamwitayeho inama yagiye amuha aho yagize ati,”Sinzi niba namwita Papa cyangwa inshuti yanjye magara cyangwa umujyanama wanjye ariko reka nkoreshe ko yari umwami wanjye utanze. Yambereye byose kandi mu gihe nari mufite naranyuzwe ariko nta kundi bigenda buriya Imana nkuko ariyo yari yamuduhaye ubwo yamwisubije.”

Umusaza Gasana Deo ubyara Gasana

Biteganyijwe ko umubiri w’uyu musaza uri bugezwe mu Rwanda ku i Saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, naho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hakazabaho gusura umuryango we no kubwirwa byinshi ku mateka y’uyu musaza bizabera iwe mu rugo i Gikondo aho yari atuye. Naho kuwa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016 guhera Saa tatu hakazabaho umuhango wo gusezera ku isaha ya Saa saba (13h00’) hakazaba umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Twasoza tubibutsa ko Gasana Charles kuri ubu yari aherereye mu gihugu cy’u Bubirigi aho arimo kwiga.

Reba hano  Filime Umurabyo ya Gasana Charles yanakinnyemo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    R.I.P TO HIM
  • NIYITEGEKA MARIE ANGE7 years ago
    Mukomeze kwihangana uwo Muzaza imana imwakire mubayo
  • christelle kalisa7 years ago
    Yooo, Imana yo Mu ijuru ikomeze abasigaye, kdi yakire umubyeyi mubayo, twifatanije namwe muri ibi bihe bitoroshye.
  • 7 years ago
    Christiallia@yahoo.fr





Inyarwanda BACKGROUND