RFL
Kigali

Umuhire Elianne yahawe igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya sinema ryaberaga muri Austria-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2018 13:42
0


Umuhire Elianne ni umwe mu bazwi mu mwuga wa sinema mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 nibwo uyu yahawe igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya sinema ryitwa ‘let’s CEE Urania’ ryabereye muri Austria, iki akaba yagaihawe nk’umukinnyi witaye neza muri filime yitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’ yasohotse muri 2017.



Yishimira iki gikombe uyu mukobwa yashimiye Hope Azeda ndetse na Carore Karemera kuko bamufashije kuva ku munsi we wa mbere atangira umwuga wo gukina filime. Arangije agira ati”Nk’uko twari dutegereje amafoto […] ejo nongeye kugira umugisha mpabwa ikindi gihembo, mu iserukiramuco rya Let’s CEE Urania mba umukinnyi witwaye neza muri filime ndende. Ni iby’ikirenga kuri njye, byongeye kuntera imbaraga. Iyo ntagira abantera ingabo mu bitugu ntabwo mba ngeze aha. Ibi mbikesha inshuti, umuryango, abo twakinanye muri iyi filime ndetse n’abandi bahanzi bagenzi banjye. Nongeye mbisubiremo mwarakoze cyane.”

Iyi filime ye igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994, iyi ariko nanone iherutse kumuhesha igihembo mu cyiciro  cy’abagore mu iserukiramuco rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) ryamaze iminsi umunani ribera muri Repubulika ya Czech ku nshuro ya ryo ya 52 muri 2017 ibi bisobanuye ko iki ari igihembo cya kabiri uyu mukobwa ahawe kubera iyi filime.

ElianeElianeElianeUbwo uyu mukobwa yashyikirizwaga igihembo cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND