RFL
Kigali

Umuhinde ni we ufite agahigo ko kugaragara muri filime zirenga 1100

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/10/2017 17:34
1


Brahmanandam Kanneganti ni umukinnyi wa filime w’umuhinde, yaciye agahigo (Guinness World Record) ko kuba umukinnyi wa mbere ukiriho wagaragaye muri filime nyinshi kurusha abandi. Uyu mugabo kugeza ubu yagaragaye muri filime zirenga 1100.



Niba wararebye filime z’abahinde cyane, nta kuntu waba utazi uyu mugabo w’umunyarwenya. Uyu mugabo yagaragaye muri filime nyinshi cyane ndetse ni umwe mu bakinnyi b’abahinde bahembwa amafaranga menshi cyangwa se bihenze kuba wakinisha muri filime. Filime twavuga yamenyekanyemo cyane ni nka Magadhera, Race Gurram, Rebel, Simha, Namo Venkatesa n’izindi nyinshi cyane.

Brahmanandam Kanneganti yagaragaye muri filime zirenga 1100

Mu gihe filime nyinshi zimenyekana cyane zikorerwa Hollywood, filime za Bollwood nazo zifite abazikunda, uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri kaminuza yaje kujya muri izi filime akunze kugaragaramo ari umunyarwenya. Yatangiye muri 1986, afite abana 2 kugeza ubu akaba amaze kugaragara muri filime zirenga 1100 ku myaka 61.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • daniel6 years ago
    nikoko numugabo usecyeje umuntu niyagirirungu arikureba films ze





Inyarwanda BACKGROUND