RFL
Kigali

Umuhanzi wa mbere nemera ku isi ni Mani Martin, ndetse no mu 10 nta munyamahanga uzamo – Umukinnyi wa filime Mutoni Assia (Rosine)

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/10/2015 13:58
10


Umukinnyi wa filime Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine muri filime Intare y’ingore yemeza ko ku isi nta muhanzi uhiga Mani Martin, ndetse ko mu 10 ba mbere ku isi yose nta munyamerika uzamo kuri we.



Mu gihe usanga abanyarwanda benshi bemera abahanzi b’abanyamerika ndetse n’abanyamahanga muri rusange, kuri Assia we siko bimeze aho avuga ko mu buzima bwe ushobora gusanga utamubaza n’indirimbo ya Chris Brown ngo ayimenye kuko atanamwitaho.

Mu kiganiro Assia yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com kuri iyi ngingo, Assia yavuze ko kuba akunda umuziki nyarwanda kurenza undi muziki wose wo ku isi ari uko ari abanyarwanda nyine, kandi baririmba ibyo yumva, ndetse kandi akaba yemeza ko abo bo hanze nta bataririmba neza kurusha abanyarwanda, uretse ko babarusha ubushobozi.

Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine muri filime Intare y'ingore yemeza ko Mani Martin ariwe muhanzi wa mbere ku isi

Kuri Mani Martin we, Assia avuga ko, “nkunda uburyo aririmba. Afite ijwi ryiza, afite umwimerere wa Kinyafurika,  aririmba indirimbo zifite ubutumwa bwiza, kandi nk’uko nabivugaga ni umunyarwanda mugenzi wanjye ibyo avuga mbasha kubyumva. Ese najya gukunda Chris Brown nsize Mani Martin, Chris Brown aririmba ibiki? Ko Ushobora gusanga indirimbo ya Chris Brown kugira ngo nyumbve binsaba kujya kumva cyane… Aha ni naho nahera nshaka no kumvisha bagenzi banjye ko nitudakunda ibyacu, ntawundi uzadukundira ibyacu. Usibye kwijijisha, ntawurusha abasore bacu ba Bruce Melody, n’abandi ubuhanga.”

Mani Martin

Mani Martin, umuhanzi wa mbere Mutoni Assia yemera ku isi

Assia avuga ko kuva cyera atangira kumenya umuziki yakurikiranaga indirimbo ze, akaba avuga ko ajya kumenya Mani Martin bwa mbere, ari igihe yigaga mu mashuri abanza yumva indirimbo ye ya mbere Urukumbuzi, kuva ubwo akaba abona ariwe muhanzi wa mbere ku isi.

Aha umunyamakuru yamubajije niba bari bahura ngo amubwire ko ariwe muhanzi wa mbere ku isi afana. N’ibitwenge byinshi, Assia yagize ati, “ntabwo turahura ngo mbimubwire, ariko ikiruta byose ni uko amaconcert (ibitaramo) menshi akora ndayitabira. Hari concert yakoreye muri Serena kera, ntabwo nari mfite uburenganzira bwo kwinjyana muri concert njyenyine kuko nari umwana, ariko iyo concert nayigiyemo.”

Umunyamakuru: Uramutse uhuye na Mani Martin, akakubwira ko nawe akunda uko ukina filime akaba ari umufana wawe, wabyakira ute?

Aha Assia yagize ati, “byanshimisha cyane, kuko n’ibintu mba nteganya kuzageraho, nka filime ntegura gukora, za ndirimbo ziherekeza amashusho mba numva ntawundi muntu ushobora kuzinkorera atari Mani Martin kubera ko ijwi rye riramfasha cyane. Ubwo rero aramutse ambwiye ko ari umufana wanjye, urumva byaba birenze.”

Assia kandi yatubwiye urutonde rw’abahanzi 5 ba mbere ku isi yemera, bose bakaba ari abanyarwanda bayobowe na Mani Martin, hagakurikiraho Meddy, King James, Miss Jojo ndetse na Knowless.

"Urukumbuzi", indirimbo yatumye Assia abona ko Mani Martin ari uwa mbere ku isi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Hhhhhhhhhhhh irari. Com
  • Imfura Pacifique8 years ago
    Yewe Umukobwa Yamaze Gutakaramo
  • hope8 years ago
    Mani martin ntashoboye rwose
  • mutabazi celeus 8 years ago
    Martin turakwemera iburundi
  • Wini8 years ago
    Yewe uyumukobwa nu muturage kbsa. ngo mani martin ngo niwe nimero 1 kw'isi hahhhhhhhhhhhh
  • nuru sahin carter8 years ago
    assia i love u kuba byonyine ukunda miss jojo uruwambere miss jojo uzahora uruwambere mubuzima bwanjye
  • habumugisha laurent8 years ago
    assia ibyavuga nibyo kbs
  • murekatere8 years ago
    Ndumva assia avugisha ukuri kuko ibyo yemera nanjye niko mbobona kbs
  • 8 years ago
    Yifitiye irari mani martin mwirinde atakugusha ubwo arakwikundira yabuze inzira zokukugeraho
  • baby8 years ago
    yego rata uravuga ukuri. Man Martin ni umuhanzi, ureke abahoza mu itangazamakuru teta diane ngo nawe araririmba da!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND