RFL
Kigali

Umuhanzi Rick Password agiye kwiyongera mu bakinnyi ba filime y'uruhererekane INSHUTI (Friends)

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/11/2014 12:50
0


Guhera ku gice (season) cya 3, umuhanzi Rick Password azatangira kugaragara muri filime y’uruhererekane INSHUTI (Friends) nk’umwe mu bakinnyi b’imena muri iki gice.



Rick Password usanzwe uzwi mu muziki nyarwanda nko mu ndirimbo Madiva yakoranye na Big Fizzo, Utuzina, Molo n’izindi azakina n’ubundi ari umuhanzi, akazaba ariwe usigaye ukoresha Ngiga nyuma yo kwirukanwa aho yakoraga.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, twatangiye tumubaza uburyo yinjiye muri iyi filime maze adusubiza ati: “Nsanzwe ndi umukinnyi wa filime nkaba narakinnye muri UBU N’EJO ndi umukinnyi w’imena, gukina rero muri friends nzakina ndi umuhanzi, n’ubundi nkaba nsanzwe ndi n’umuhanzi ni ibintu byiza cyane.”

Eric Rwigema usanzwe uzwi nka Rick Password mu muziki agiye kwiyongera muri filime Inshuti (Friends)

Ubwo twamubazaga uko yakiriye kuba agiiye gukina muri iyi filime ari umuhanzi, asanzwe ari nawe yagize ati: “Byaranshimishije cyane, natangiye gukina nkina muri ubu n’ejo nza gusanga ari byiza, noneho kuba ngiye gukina muri Friends n’ubundi nkanakina ndi umuhanzi nsanzwe ndiwe, ni ibintu byiza bigiye no kumfasha kuzamura impano yanjye no mu muziki.”

Rick Password azatangira kugaragara muri iyi filime guhera gice (season) cya 3 kizatambukaho mu kwezi kwa 12.

REBA VIDEO Y'INDIRIMBO YE YISE UTUZINA

Twabibutsa ko iyi filime inyura kuri TV 10 buri wa kabiri, kuwa 3 no kuwa 5 ku isaa moya n’iminota 15 (19:15) ndetse kandi mukaba mushobora no kuyikurikira ku rubuga rwa Youtube. Ukeneye kumenya amakuru y’iyi filime agezweho, abakinnyi bashya bakenewe (casting) n’ibindi biyerekeyeho wakanda Like kuri page yayo ya Facebook ariyo Inshuti-Friends.

KANDA HAO UREBE UDUCE 6 TW'IYI FILIME TUMAZE KUGERA KURI YOUTUBE

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND