RFL
Kigali

Umuganwa Sarah uhatanira umwanya w’umukinnyi wa filime w’umugore ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/06/2017 8:18
0


Umuganwa Sarah uri mu bagore 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe mu mwaka wa 2016 mu irushanwa rya Rwanda Movie Award ni muntu ki mu buzima busanzwe, ese abaho ate?



Umuganwa Sarah ni umwe mu bakinnyi ba filime bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umugore wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016, ni umukobwa uvuka mu muryango w’abana 5 akaba ari nawe muhererezi muri uyu muryango,

Sarah yavutse mu mwaka wa 1992 avukira mu gihugu cya Uganda aho yavanye n’umuryango we nk’abandi banyarwanda bari barahejejwe ishyanga baza gutura mu karere ka Nyagatare, ariko ubu akaba atariho atuye, ahubwo akaba atuye muri Kigali, aho abana n’abavandimwe be.

 Sarah yatangiye gukina filime ryari, yakinnye mu zihe?

Sarah yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2014, aho yahereye muri filime Ndi umukiristu,yakinnyemo ari umwe mu bakinnyi bayo b'imena wakinnye yitwa Celine aho iyi filime yaje no kumuhesha igikombe cy’umukinnyi mwiza. Yakinnye kandi muri Filime Akataramagara, Wabikoreye iki n’izindi. Ubu Sarah ni umwe mu bakinnyi barimo gukina muri filime y’uruhererekane Seburikoko ica kuri televiziyo y’u Rwanda aho akina ari umukobwa wa Sebu witwa Mutoni.

Sarah wahawe igikombe cy'umukinnyi mwiza 

Ese Sarah uretse Gukina filime akora iki?

Kugeza ubu Sarah atangaza ko yahagaritse indi mirimo yose akiyegurira umwuga wo gukina filime, ndetse anasanga uyu mwuga ushobora kumutunga.

Ese Sarah filime zaba zimwinjiriza iki?

Sarah asanga filime nubwo zidashobora gukemura ibibazo byose ariko zanamufasha kubaho kandi neza cyane ko no kugeza ubu asanga umushahara ahembwa muri Seburikoko ariwo umutunze muri ikigihe yabaye ayiyeguriye.

Ese Sarah yakiriye ate kujya ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri aya marushanwa?

Asubiza iki kibazo yagize ati: "Ntabwo byantunguye cyane kuko n’ubundi atari ubwa mbere kandi nsanga naranakoze muri uriya mwaka rero numva nari mbikwiriye kandi burya birashimisha kuko bikwereka ko utaruhiye ubusa."

Ese ni nde wundi Sarah yaha amahirwe yo kwegukana iki gikombe?

Sarah asanga mu bakinnyi bahanganye ntawundi wamutera ubwoba buretse uwo yita mama we Siperansiya muri Seburikoko kuko yemera ko ari umukinnyi ukunzwe, naho mu bagabo asanga papa we Sebu ariwe yaha iki gikombe.

Ese Sarah iri rushanwa aribona ate?

Yagize ati: "Mu irushanwa bisaba gukomeza kwibutsa abantu guhora babatora gusa njye biriya simbireberaho, cyane kuko njye nizera ko abakemurampaka aribo bo kumenya uwakoze neza. Rero njye urabona ibyo ndimo sinapfa kubona uwo mwanya rero ntekereza ko abamfite kumutima babona ko hari icyo naba narakoze nizeye ko bazampa amanota."

Ese Sarah asaba iki abakunzi ba filime ndetse  n’abakunzi be?

Sarah asoza asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bikagaragara ko hari abantu bari kumwe bamushyigikiye mu byo akora. Yongeraho ati “Kandi ndabasaba kumba hafi mukantora kumpa ijwi ukoresheje telefone ngendanwa ujya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo GORE ugasiga akanya ukandika 4 ukohereza kuri 5000 aho ukaba umpaye ijwi. Naho kuri interinete ujya kurubuga rwa Inyarwanda.com ukandika www.rma inyarwanda.com ukareba Umuganwa Sarah ugakanda ahanditse Voting. Aho uba umpaye ijwi kandi ndabashimiye,ndabakunda abankunda ndetse n’abatankunda.”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND