RFL
Kigali

VIDEO: Ukuri ku rukundo rwavuzwe hagati ya Nyinawambogo na Kanyombya wamwinjije muri Filime

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/05/2018 14:01
0


Abakinnyi ba filime ni bamwe mu bantu b'ibyamamare bakunzwe cyane mu Rwanda kandi bazwi na benshi. Muri iyi minsi Inyarwanda.com turi kurushaho kwegera bamwe muri bo bamenyekanye cyane bakanakundwa tukabaganiriza mu kurushaho gushakira abakunzi babo amwe mu mateka n’amakuru yabo.



Kuri iyi nshuro Inyarwanda.com yasuye Mukanyandwi Alphonsine wamenyekanye cyane nka Nyinawambogo muri filime yakunzwe cyane yitwa “Haranira Kubaho” abenshi bakaba bayizi ku izina rya Kanyombya nk’umwe mu bakinnyi b'imena muri iyo filime. Nyinawambogo yavukiye ndetse anakurira mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza mu mwaka w’1979, yize ibijyanye n’icungamutungo mu kigo cya Mushubati aho yagarukiye mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye.

Nyinawambogo

Nyinawambogo yavukiye mu Karere ka Nyanza

Ibijyanye n’uko yinjiye muri Sinema Nyarwanda, Nyinawambogo yabyinjijwemo na Kanyombya dore ko banamenyanye mbere yo kujya mu byo gukina filime. Tumubajije iby’uko yinjiye mu ruhando rwa Sinema nyarwanda yagize ati “Nyine njyewe ni ibintu byanjemo, mbona ndakinnye ubwa mbere mbona ndabishoboye n’abantu barankunda…mbese ni nk’amahirwe, Kanyombya ni we wanjyanye mu byo gukina filime.” 

Uyu mukinnyi wa filime umaze gukina mu zigera kuri 4, yakunze kuvugwa mu rukundo na Kanyombya. Ku bijyanye n'urwo rukundo, yadusubije ko bitabayeho. Yagize ati:  "Kanyombya twari tuziranye na mbere yo gukina filime, ariko cyane cyane tugiye gukinana filime ni bwo twamenyanye cyane ari nabwo ahita anjyana…Urukundo rwanjye na Kanyombya biriya ni iby’imikino (aseka cyane) Ni iby’imikino biriya…"

Nyinawambogo

Nyinawambogo afite abana babiri b’abakobwa bose bahuje se n’ubwo Nyinawambogo yadutangarije ko umugabo we aba ari mu rugo inshuro nke cyane.

Kanda Hano urebe ikiganiro Inyarwanda yagiranye na Nyinawambogo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND