RFL
Kigali

Ukuri ku makuru ari gucicikana ko umukinnyi mu ikinamico urunana uzwi nka Kankwanzi yaba yitabye Imana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/09/2015 12:40
16


Ku rubuga rwa Whatsapp, ndetse n’iwe mu rugo abantu benshi bari kwihanganisha umuryango wa Muhutukazi Mediatrice wamenyekanye mu ikinamico Urunana nka Kankwanzi umugore wa Bushombe biri kuvugwa ko yaba yitabye Imana.



Kugeza ubu aya makuru ni ibihuha, nk’uko ubwe yabyitangarije mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ahubwo akaba avuga ko abangamiwe n’abantu bakomeje kuvuga ko yapfuye ndetse ko kugeza ubu urugo rwe rwuzuye abantu baje gufata mu mugongo umuryango we.

Muri iki kiganiro twatangiye tumubaza igihe aya makuru yatangiye gucicikana n’aho akeka yaba yarakomotse, maze Kankwanzi agira ati,“Umuchef w'urunana yampamagaye ejo bundi saa sita z'ijoro. Ariko ejo bundi harimo umupira, nashyize ku rubuga ngo ndi kuri Magic FM ndi gutanga ikiganiro, byari byatangiye kuvugwa iwanjye, kugira ngo abantu bumve ko ndiho. Ubwo rero umuchef w'urunana aranterefona nka saa sita z'ijoro arambaza ngo ko abantu bandembeje bambwira ngo wapfuye, ndetse bikaba biri no kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga? Ati ubu mpamagaye ngira ngo umuntu waba ufite telefoni yawe ambwire igihe tuzaza gushyingura."

Kuwa 6 w'icyumweru dusoje, ari no muri studio za Magic FM, amakuru y'urupfu rwe yari yatangiye guhwihwiswa

Mediatrice kuri ubu uri no gukina muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko nka Venansiya, yakomeje agira ati, “Abandi bakomeza gutyo banterefona, abandi numva ngo bumvise kuri radiyo bavuga ngo turihanganisha umuryango wa Kankwanzi… ubwo rero nanjye ntabwo nzi ibyo aribyo. Ubu nonaha abantu bo ku kagali nibo baje mu rugo barambwira bati turabyumvise dukubitwa n’inkuba. Ubyumvise rero ari guhita aza mu rugo, nta wuri kumbwira n’aho yabikuye. Ubu abantu bari kuza benshi cyane ariko ejo bwo haje benshi cyane.”

Mediatrice yakomeje avuga ko, umuntu waba yakwirakwije aya makuru y’ibihuha yamuhemukiye cyane kuko uretse no kwitaba Imana atanarwaye, ubuzima bwe bwifashe neza, akaba atazi ahantu biri gukomoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntakirutimana theogene8 years ago
    ntogo nshyigikiye abantubavuga ibintu baba bataramenyaneza,bajye babanza bashake amakuru nyayo mbere yokuvuga,Mrc!
  • Jojo8 years ago
    Uzarama mwizina rya Yesu. Turagukunda pe uzigukina.
  • 8 years ago
    Ibihuha.com
  • musabyimana pierre8 years ago
    Ibibavuga nibyo cyagwa sibyo mutubwire
  • Mugabo8 years ago
    Maze Rero Abantu Nabo N'ibihuha Rwaragetse , Batuma Usaza Vuba! Jya Mbere Rata Maman Obama!
  • jean8 years ago
    You shall no die - you shall live , IN JESUS NAME. JESUS IS 100% TON BERGER. GLOIRE A JEUS
  • Kassim Ruberanziza 8 years ago
    Kankwanzi iya kalemyeniyo ikamena imana nigumikulinde tulacagu kineye
  • setabaruka theoneste8 years ago
    umuntu watangaje iyo nkuru nuwanga kankwanzi ntiyifuzako abaho.
  • kalain 0078 years ago
    Hhhhhh reka nisekere pee.Ahubwo ubwo ntagipfuye vuba.
  • nzobandora Patrick 8 years ago
    Jew ndi mur Kenya ndakeneneye iyo ntahe ya kankwanza bavugako yapfuye nawe ubwiwe yivugirako ariho abobandi ndumva arabasinzi bateshwe bate bareke amagambo adafashe barondere ibindi bokora biriho biriho byishi byogukora
  • Innocent8 years ago
    Iwo muntu akwiye guhanwa pe
  • Rwema 8 years ago
    kalimi ka shyali
  • Gine Sammy8 years ago
    hahhhh! birababaje kd birasecyeje pe! kuba twabura umuntu nkuyu twaba nduhobye pe? gusa abatangaza inkuru ndabasaba bajye bashishoza kunkuru bagiye gutanga kw'Isi. thx
  • 8 years ago
    ahanwe kbs
  • kubwimana Bonhomme8 years ago
    Ariko mbega abantu babagome! ahaa! gusa njye ndi mediatrice ndamutse menye uwakoze uwakoze aya mabara sha twakizwa namategeko, kuku uretse no kuba arimo kumuharabika arimo kumumasira ahubwo asenge cyane kuko atarebye neza iwe haba ikintu kidasanzwe kdi kibi.
  • 8 years ago
    beste kankwanzi pas op





Inyarwanda BACKGROUND