Ku rubuga rwa Whatsapp, ndetse n’iwe mu rugo abantu benshi bari kwihanganisha umuryango wa Muhutukazi Mediatrice wamenyekanye mu ikinamico Urunana nka Kankwanzi umugore wa Bushombe biri kuvugwa ko yaba yitabye Imana.
Kugeza ubu aya makuru ni ibihuha, nk’uko ubwe yabyitangarije mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ahubwo akaba avuga ko abangamiwe n’abantu bakomeje kuvuga ko yapfuye ndetse ko kugeza ubu urugo rwe rwuzuye abantu baje gufata mu mugongo umuryango we.
Muri iki kiganiro twatangiye tumubaza igihe aya makuru yatangiye gucicikana n’aho akeka yaba yarakomotse, maze Kankwanzi agira ati,“Umuchef w'urunana yampamagaye ejo bundi saa sita z'ijoro. Ariko ejo bundi harimo umupira, nashyize ku rubuga ngo ndi kuri Magic FM ndi gutanga ikiganiro, byari byatangiye kuvugwa iwanjye, kugira ngo abantu bumve ko ndiho. Ubwo rero umuchef w'urunana aranterefona nka saa sita z'ijoro arambaza ngo ko abantu bandembeje bambwira ngo wapfuye, ndetse bikaba biri no kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga? Ati ubu mpamagaye ngira ngo umuntu waba ufite telefoni yawe ambwire igihe tuzaza gushyingura."
Kuwa 6 w'icyumweru dusoje, ari no muri studio za Magic FM, amakuru y'urupfu rwe yari yatangiye guhwihwiswa
Mediatrice kuri ubu uri no gukina muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko nka Venansiya, yakomeje agira ati, “Abandi bakomeza gutyo banterefona, abandi numva ngo bumvise kuri radiyo bavuga ngo turihanganisha umuryango wa Kankwanzi… ubwo rero nanjye ntabwo nzi ibyo aribyo. Ubu nonaha abantu bo ku kagali nibo baje mu rugo barambwira bati turabyumvise dukubitwa n’inkuba. Ubyumvise rero ari guhita aza mu rugo, nta wuri kumbwira n’aho yabikuye. Ubu abantu bari kuza benshi cyane ariko ejo bwo haje benshi cyane.”
Mediatrice yakomeje avuga ko, umuntu waba yakwirakwije aya makuru y’ibihuha yamuhemukiye cyane kuko uretse no kwitaba Imana atanarwaye, ubuzima bwe bwifashe neza, akaba atazi ahantu biri gukomoka.
TANGA IGITECYEREZO