RFL
Kigali

UKO MBIBONA:Ibintu 5 byazahura Sinema Nyarwanda igatera imbere ku rwego rushimishije

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/05/2018 7:02
1


Uruganda rwa Sinema mu Rwanda, rugenda rugira imihindagurikire mu iterambere ryaryo. Ku bwajye mbona nka 70% by'abanyarwanda bakunda filime z'iwabo. Abakora muri uru ruganda kubera za birantega bahura nazo benshi bacika intege, gusa hari uburyo 5 ngiye kubabwira mbona tubukoresheje uru ruganda rwazagera ku rwego rushimishije.



Muri iyi nkuru njyewe Niyonkuru Eric umunyamakuru wa Inyarwanda.com ngiye kubereka inzira 5 mbona twakoresha uru ruganda rugatera intambwe ikomeye. Usibye kuba nzi ibijyanye na Sinema kuko nabyize, nkora iyi nkuru naganiriye n'abantu benshi harimo abakora filime n'abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda bazwi muri filime nyarwanda n'uko nsanga ibyo ntekereza hari bamwe tubihuje. 

Ibi bintu 5 ngiye kubabwira nabiteguye kandi ngendeye ku bihugu byateye imbere muri uru ruganda rwa Sinema, ku isi hose usanga uru ruganda rutanga umusanzu w'indashyikirwa muri sosiyete y'igihugu, aha mu Rwanda ni kimwe mu bintu bishobora gutuma n'ubushomeri bugabanuka. Filime ibarizwamo ingeri nyinshi z'abantu, mu bihe byatambutse filime zo mu Rwanda zagiye zikundwa cyane n'abantu bakanazigura ku bwinshi gusa uko uru ruganda rwagiye ruzamuka rwahuye n'imbogamizi zitandukanye kugeza n'aho abakoragamo bataka ko isoko ryapfuye, gusa icyizere kiracyahari.

Ibintu bitanu 5 mbona byakorwa uru uruganda rwa Filime mu Rwanda rugatera imbere.

5. Minisiteri y'uburezi (MINEDUC) ikwiriye gufasha amashuri yigisha ibijyanye na Sinema

Ubusanzwe Ministeri y'uburezi ifite mu nshingano amashuri yose mu gihugu kuko ifite mu nshingano zayo ibijyanye byose n'uburezi mu Rwanda. Mbona MINEDUC ikwiriye gukurikirana imyigishirize y'ibigo bifite amashami y'ibijyanye na Sinema (Filim Making) ndetse bakorohereza abashoramari bifuza gutangiza amashuri yabyo kandi hakagira icyerekezo batanga igihugu cyifuza kuri abo bafite ayo mashami. Ikindi kandi tudategereje ak'imuhana no muri kaminuza y'u Rwanda hashyizwemo ishami rya Sinema (Film making) byafasha sinema nyarwanda gutera imbere, aya mashuri kandi yarema igikorwa cyo guteza imbere impano za Filime.

Akenshi usanga hari abantu bafite impano karemano kandi bahora bagaragara muri Sosiyete ariko kubera kutagira ababazamura bigatuma batagaragara kandi bafite byinshi byatugeza kure, aba bantu batoranijwe bagahabwa ubumenyi byatanga umusaruro. Dufatiye urugero kuri muzika Nyarwanda yabonye ishuri rya Nyundo rijyamo abanyempano batoranijwe, ibi bikozwe muri Sinema Nyarwanda ntacyo byaba bitwaye. Iyi ngingo ya 5 nayisoza mvuga ko n'abakora muri uru ruganda ubwabo abatekisiye, abakinnyi n'abandi, bakwiriye gushaka uko bongera ubumenyi ku byo bakora badategereje ubufasha buturutse ku ruhande.

4. Gushyira hanze Filime ziri mu ndimi zitandukanye zikoreshwa cyane ku isi.

Filime nyinshi usanga ziri mu kinyarwanda nyamara bamwe bakagerageza no kwandikaho ubusobanuro mu ndimi z'amahanga (Subtitles), gukora filime mu ndimi zo hanze y'u Rwanda ni ikintu cyadufasha kongera umubare w'abakurikirana izi filime nyarwanda harimo n'ab'ibwotamasimbi.

3. Gushyira hamwe kw'abakora Sinema

Iyi ngingo ni umuti ushobora gusharira kuri bamwe gusa bawukoresheje n'iyo ibindi navuze ruguru batahita babikora, bagera kure. Akenshi abakora sinema usanga ari abashoramari batandukanye (Executive Producers), abafite amafaranga menshi n'abashoramo make ya ntayo, gusa aba bemeye guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo hubakwe umusingi w'uru ruganda byatanga umurongo ngenderwaho.

Urugero filime akenshi usanga muri Sinema zo mu bindi bihugu hari kompanyi zitandukanye zihurira kuri filime imwe ariko aha muri Sinema Nyarwanda buri umwe akurura yishyira, ikindi ugasanga bamwe bakora ngo bemeze abandi. Ibi bishyizwe ku ruhande bagahuriza hamwe imbaraga, amafaranga n'ibitekerezo, bakora ibidasanzwe.

2. Ijambo banga (Password) ku bicuruzwa DVD na CD.

Abakora Sinema mu Rwanda bakunze kuvuga ko isoko ryapfuye kandi bagatunga agatoki uru rubyiruko rufite za mudasobwa ku mihanda n'ahandi hagiye hatandukanye abitwa Disc burner. Nkuko mubizi isi iri gukoresha uburyo bwa Digital cyane aho usanga hari ama program ashyiraho umubare w'ibanga ku bintu bigiye bitandukanye, n'aha iwacu birashoboka kuko mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi hatandukanye batangiye kujya bakoresha ubu buryo. Ibi byahagarika abazikopororera muri mudasobwa zabo (Piratage) bityo bigatuma nta bujura bwo kwibwa filime bukomeje, ndetse n'igihe cyagera cyo kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, bagashyiraho umubare w'ibanga (Password) ku buryo batayikuraho (Downloding).

1. Abanyarwanda bagomba gushyigikira abakora uyu mwuga.

Wambaza ngo uruhare rw'abanyarwanda ni uruhe muri uru rugendo twaba twatangiye, abanyarwanda mvuga ni abari mu Rwanda ndetse n'abari hanze yarwo. Urebye abaturarwanda batuye mu Rwanda bagomba kwiga umuco wo kugura filime nyarwanda badaciye ku ruhande nko kuba Disc burner. Ikindi urebye n'abanyarwanda baba hanze bajya bategura iyerekanwa rya filime runaka yo mu Rwanda ku buryo amafaranga avuyemo haba hariho ijanisha ryoherezwa ku bayikoze.

Mu Rwanda kandi dufite abantu batandukanye bafite ubumenyi kuri filime gusa usanga batigaragaza cyane, njye numva bakagerageje kugira inama aba baba baratinyutse gukora filime zitandukanye. Nasoza mbwira abakora Sinema kujya baha agaciro ababagira inama na cyane ko abakora Sinema nyarwanda nabo ubwabo bashinjwa kutita ku nama z'abantu babaha ngo bazikurikize ahp rimwe na rimwe bagirana inama hagati yabo ubwabo, gusa ntizikurikizwe.

Ibi ni byo bintu 5 ku bwajye mbona bikozwe byazahura iterambere rya Sinema mu Rwanda, ibivuzwe muri iyi nkuru si ihame ariko ni bimwe mu byashingirwaho iterambere rya sinema rikagerwaho. Mu gice cya kabiri cy'iyi nkuru tuzabagezaho ibitekerezo by'abakoze muri uru ruganda kuva kera na n'ubu bakirukoramo ndetse n'abayobozi batandukanye uko babibona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shema3 years ago
    Ibyo uvuze ndagushyigikiye kbs cyane cyane ingingo 4 abakinnyi ba filim nibashyire hamwe natwe batuzamure kbs





Inyarwanda BACKGROUND