RFL
Kigali

Uguhungabana kw'isoko rya filime mu Rwanda rigiye gusubiza Theo Bizimana ku isuka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/08/2014 15:48
2


Kuri ubu bigaragara ko isoko rya filime mu Rwanda riri gucika intege nk’uko byanagarutsweho mu bushakashatsi duherutse gukora. Ibi byakomye mu nkokora umushoramari wari usanzwe uzwi muri sinema nyarwanda nko muri filime nka Rwasa, Ryangombe,… akaba ari Theo Bizimana.



Ni mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook aherekeje ifoto ya filime Rwasibo ari nayo aherutse gukora ikaba yarerekanwe bwa mbere ku cyumweru, Theo Bizimana yatangaje ko iyi filime ariyo ya nyuma akoze, nk’uko yabyanditse mu magambo y’icyongereza agira ati: “iyi niyo filime yanjye ya nyuma….!!!”

Rwasibo

Agitangaza aya magambo hari benshi batasobanukiwe ibyo yashakaga kuvuga. Erneste Munyantore yamubajije ati: "kubera iki?" naho Viviane Muhongayire we ntiyasobanukiwe n'ibyo yashatse kuvuga, agira ngo yibeshye. Aha yagize ati: "Iya nyuma cyangwa iheruka?"

Nyuma yo kubona aya magambo, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamwegereye amubaza ibyo yari ashatse gusobanura mu kuvuga ariya magambo, niba yaba agiye guhagarika ibikorwa bye byo gukora filime, maze amusubiza ati: “ubu isoko rya filime mu Rwanda rimeze nabi. Urabizi ko ibintu byo gucuruza filime nabivuyemo, nkaba nkora nkahereza umuntu agacuruza. Ariko se niba njye ucuruza filime aba yampaye amafaranga nifuza, we yajya gucuruza ntagire icyo akuramo, byaba bimaze iki?”

Aha twamubajije niba uku guhungabana kw’isoko aribyo byaba bitumye atangaza ko iriya ariyo filime ya nyuma, maze agira ati: “wenda kubireka byo umuntu ntiyabireka burundu, ariko uko nabikoraga siko nzakomeza kubikora. Ubu nakoraga filime nk’akazi kanjye ka buri munsi, ariko ngiye gushaka ikindi nkora wenda filime nyikore gacye atari ukuyikora nk’uko nakoraga. Ikindi kandi n’ubushobozi natagamo, niba nakoraga filime ya miliyoni 12 nkagabanya nkakora iya macye kuko ibintu bimeze nabi.”

Theo Bizimana

Theo Bizimana mu ifatwa ry'amashusho ya filime Rwasibo yayoboraga

Yakomeje agira ati: “hari igihe mu mwaka nakoraga filime 2, ariko hari n’ubwo umwaka uzajya ushira ntafilime n’imwe nkoze. Cyangwa se nyikoze ariko itangoye nk’uko n’ubundi byari bisanzwe.”

Ubwo twamubazaga ikintu ateganya gukora mu gihe yahagaritse gukora filime, dore ko nawe yemeza ko yari akazi ke ka buri munsi, yagize ati: “hari ibintu byinshi umuntu yakora. Wenda ntabwo ndabipanga neza, ariko hari igihe nazafata umwanzuro burundu wo kubireka kandi hari byinshi nakora.”

Biragaragara ko, koko ikibazo cy’isoko rya filime mu Rwanda gikomeye, kuko mu gihe Theo Bizimana afashe umwanzuro wo kuba yahagarika ikorwa rya filime cyane ko yari mu bantu bafite akamaro kanini muri sinema nyarwanda, dore ko amafilime akora menshi yakunzwe byaba ari ikibazo ndetse cyagira n’ingaruka zikomeye ku ruganda rwa sinema nyarwanda.

Inzego zibishinzwe nizige kuri iki kibazo cy’isoko mu maguru mashya, kuko mu minsi micye sinema nyarwanda ishobora kuba amateka mu gihe yari itangiye gutera imbere haba mu bumenyi n'ubunyamwuga.

SOMA INKURU Y'UBUSHAKASHATSI TWAKOZE KU IHUNGABANA RY'ISOKO RYA FILIME MU RWANDA

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Trukfit9 years ago
    Muravuga Film?? Mwaratinze ahubwo gufunga imiryango , Kuko njye mbona aba ari comedy na acteur babaswa !!! kandi nimuvange umuco na Cinema if you wan succed pleeaase mube freee
  • Uwimana saleh9 years ago
    Icyintu cyose burya gisaba kuba maso.kuko abapirata nibo barikutwangiriza isoko.





Inyarwanda BACKGROUND