RFL
Kigali

UGANDA: Batangiye bakoresha ibikoresho bikoze mu biti bakora filime, none bageze ku rwego rwo hejuru-AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/05/2015 11:46
0


Wakaliwood – ni izina ry’uruganda rushya rwa filime rwavutse mu gihugu cya Uganda ubwo Isaac Nabwaana yageragezaga gukurikira inzozi zemuri sinema n’ubwo nta bushobozi bwo mu mufuka yari afite.



Who Killed Captain Alex – izwi nka filime ya mbere y’imirwano yakozwe muri iki gihugu niyo ya mbere yamenyekanye Isaac n’urundi rubyiruko yagiye yegeranya binyuze mu nzu ye ya Ramon Film Productions bakoze. Iyi filime yatumye amahanga abona ubuhanga bw’aba basore, kimwe n’izindi bagiye bakora yakoreshejwe ibikoresho bikoze mu biti no mu bisigazwa by’ibyuma by’amamodoka, birimo imbunda bakoresheje, amasasu, ibikorsho byo gufata amashusho n’ibindi.



Ibyo bakoraga nibo babyiyigishije, ndetse n'ibikoresho bakoreshaga bimwe barabyikoreye bakoresheje ibiti n'ibisigazwa by'ibyuma by'imodoka


Aha biganye imbunda ya Rambo bayikora mu byuma by'imodoka ndetse n'amasasu yo mu biti

Uru ruganda ruto rwa Wakaliwood rwatangijwe na IsaacNabwaana, akaba ari nawe wanditse, akayobora, agafata amashusho ya filime Who Killed Captain Alex akanayatunganya ndetse akaba ari nawe wayishoyemo imari, avuga ko yanze gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise akiyemeza gukoresha duke afite n’ubwenge bwe.


Isaac Nabwana yemeza ko ikibazo gikomeye bahura nacyo ari amafaranga ariko bakaba batagomba kwicara bateze amaso ak'imuhana

Incamake y’iyi filime Who Killed Captain Alex yarebwe n’abantubenshi cyane ku rubuga rwa YouTube, dore ko abantu bagera kuri miliyoni 2 bayirebye atari na filime yuzuye byatumye iza mu mashusho ya mbere muri Afurika yose yarebwe cyane kuri uru rubuga.

REBA INCAMAKE ZA WHO KILLED CAPTAIN ALEX:


Ibi byatumye abanyamerika bakomeye muri sinema bahanga amasouru ruganda, ari nabwo nk’uko Indiewire ibivuga, Alan Hofmanis nyuma yo kureba iyi ncamake ya Who Killed Captain Alex yahise aza muri Uganda kureba iby’uru ruganda ndetse abakoraho filime mpamo yise Walakiwood: The Documentary.

Ibi ntibyagarukiye aho dore ko Hofmanis yahise anatangizaigikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha uru rubyiruko kubaka inzu igezweho ifite ibikoresho bizima, maze mu mwaka wa 2012 ku rubuga rwa Kickstarter rusanzwe ruzwiho kunyuzwaho ibikorwa byo gukusanya inkunga hatangwa amadolari y’abanyamerika 35,741 angana n’amanyarwanda miliyoni 24 z’amanyarwanda, ni ukuvuga 107 z’amashilingi ya Uganda. Aya mafaranga yabonetse yarengeje urugero rw’amafaranga yifuzwaga, dore ko hari hasabwe ibihumbi 34 by’amadolari.


Umukomando wa Uganda (Ugandan Commando) ku kazi muri izi filime n'ibikoresho byakozwe mu biti no mu bisigazwa by'ibyuma by'imodoka

Iyi Wakaliwood ibarizwamo abantu basaga 100, barimo abakinan’abakora indi mirimo inyuranye muri izi filime bakora, bakaba bamaze gukora filime zisaga 40 harimo na Who Killed Captain Alex. Nabwaana avuga ko gukora izi filime z’imirwano agendera kuri filime z’abanyamerika zamenyekanye zirimo nk’iza Rambo,… ndetse na filime z’imirwano z’abashinwa.

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND