RFL
Kigali

Ubuzima bwa Leonardo DiCaprio buhangayikishije abarwanya Cancer y’ibihaha

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/02/2016 13:30
0


Benshi bamumenye nka Jack muri filime Titanic, Romeo muri Romeo and Juliet kugeza kuri Hugh Glass muri filime The Revenant ikomeje kumuha ibihembo binyuranye muri uyu mwaka.



Ubuzima bwa Leonardo DiCaprio w’imyaka 41 y’amavuko buhangayikishije abarwanya indwara ya cancer y’ibihaha nyuma y’uko kuri uyu wa 6 w’icyumweru gishize mu muhango w’itangwa ry’ibihembo bya Screen Actors Guild (SAG) Awards  yanatsindiyemo igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kubera filime twavuze haruguru, yanywaga itabi rizwi nka e-cigarette benshi mu bashakashatsi bakomeje kuvuga ko ari ribi cyane ku buzima.

The winner: Leonardo won the SAG Award for best male actor in a motion picture on Saturday during the awards ceremony at the Shrine Auditorium

DiCaprio yegukanye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kubera filime 'The Revenant'

Ubwo yari yitabiriye uyu muhango wabereye I Los Angeles kuri Shrine Auditorium, DiCaprio yari afite itabi rya e-cigarette ari kuritumagura mu birori byose, rikaba ari itabi ridacanwa n’umuriro usanzwe ahubwo rikoreshwa na batiri (battery). Kubera ububi iri tabi rikunze kwamaganwa rigira ku buzima by’umwihariko ku bihaha, umujyi wa New York wariciye ahantu hose hahurira abantu gusa igitangaje ni uko ibyumba bikunze guhuriramo ibyamamare na Shrine Auditorium irimo bitari mu habujijwe iri tabi, akab ariyo mpamvu DiCaprio yarinywaga nta kibazo afite.

DiCaprio mu birori bya SAG Awards yitumuriraga iri tabi nta kibazo

Nk’uko inkuru ya TMZ ikomeza ibivuga, ishyirahamwe rishinzwe kubungabunga ibihaha rya Amerika (American Lung Association) ryaburiye DiCaprio ku buzima bwe bw’ibihaha ndetse banamuhamagarira kwisuzumisha byihuse mu rwego rwo kwirinda kuba yakwandura iyi ndwara ihitana benshi mu banywi b’itabi ku isi.

Kugeza ubu ntacyo DiCaprio aravuga kuri ubu busabe bw’iki kigo…

Public service: The American Lung Association also tweeted about the health risks of e-cigarettes

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, iri shyirahamwe ryarashe kuri DiCaprio aho bagize bati, "Ese wigeze ubona umuntu wakururaga umwotsi kuwa Gatandatu nijoro? Menya byinshi ku bubi bwa e-cigarette ku buzima..."

Iri tabi rikunze kuvugwaho ibibi byinshi, dore ko uretse kuba umwuka ubamo uzwi nka ‘Aerosol’ uzwiho gutera cancer y’ibihaha, iri tabi by’umwihariko irikorerwa mu gihugu cy’ubushinwa rikunze guturikana abarinywa, dore ko no mu cyumweru gishize mu gihugu cya Canada, Ty Greer w’imyaka 16 wageragezaga kurinywa ryamuturikanye rigashwanyuza amenyo ye ndetse rikanamutwika isura nk’uko ikinyamakuru ibiro ntaramakuru bya Canada byabitangaje.

ouch_face2.jpg

Ty Greer waturikanwe n'iri tabi rikoresha umuriro w'amashanyarazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND