RFL
Kigali

Ubuyobozi bw’abayobora amafilime burashinja inzego zibahagarariye kudaca akajagari n'ibindi biyemeje

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/10/2016 8:33
0


Nyuma yaho hagiriyeho urugaga nyarwanda rw’abakora filime, hatangiye kujyaho amahuriro atandukanye abarizwa muri urwo rugaga aho n’abayobora filime (Directors) nabo bihuje bakora ihuriro ribahagaririye. Iri huriro ritaragira icyo rigeraho, rirashinja inzego zirihagariye kuba batarabasha gushyira mu bikorwa imyanzuro banzura mu nama bahuriramo.



Mu kiganiro twagiranye na Dusabe Busine Israel uyobora ihuriro ry’abayobora filime twamubajije aho bamaze kugera nyuma y’igihe gishize bagiyeho, yadusubije muri aya magambo. "Kugeza ubu ngubu sinavuga ko nta bikorwa tumaze gukora no kuba twarabashije gushyiraho inzego nacyo ni igikorwa twakwishimira ikindi navuga ko twamaze no kwishyiriraho status iranasinywa ubu turimo gushaka ibindi byangombwa bikurikira kugera hejuru. Nubwo ntashima umuvuduko biriho navuga ko hari intambwe ikomeye tumaze kugeraho. Aha nakangurira abandi bayobora izi filime batari baza mu ihuriro  ko baza tukabakira.”


Umuyobozi w'ihuriro ry'abayobora filime ( RFDU)) arasaba federasiyo ya filime mu Rwanda guca akajagari kari muri sinema

Tumubajije niba uretse ibyo bikorwa haba hari igikorwa kijyanye na sinema bari bakora. Aha yagize ati” Sinavuga ngo ni ukwitana bamwana ariko nk’ihuriro riba rihagarariwe na federasiyo ya filime mu Rwanda birumvikana twitabira inama zimwe na zimwe haraho tuba turindiriye ko ibyemezo bya federasiyo bishyirwa mu bikorwa natwe tukabona tugakora, navuga ko kugeza ubu ngubu mu nama zitandukanye dukora usanga nta na kimwe kirajya mu bikorwa. Nibyiza koko turimo kwiyubaka ikindi nta nubwo dukeneye guhutaza abantu, ariko dukeneye kwereka abantu ko turimo gukora, kimwe mu bintu izi nzego zagiriyeho ni uguca akajagari mu mikorere kuko aka kajagari niko kica izi filime zacu. Nka federasiyo rero kimwe mu bintu yari yiyemeje iyo urebye usanga ntakirakorwa, rero twe ntidushobora guca hejuru ya federasiyo”

Israel nawe arakibaza ibyemezo bafata impamvu biba ibisigara kicaro ari nayo mpamvu asoza ikiganiro twagiranye asaba federasiyo kubafasha igashyira mu bikorwa ibyo biyemeje, harimo guca akajagari gatandukanye kabarizwa muri sinema nyarwanda n’ibindi.Asanga kandi ibi bishoboka aho yatanze urugero mu gice cy’ubuhanzi bwa muzika butangiye kugaragaza igitsuri ku bagishaka gukorera mu kajagari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND