RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Kureba filime iteye agahinda byongera umubyibuho

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/03/2015 19:15
0


Bitewe n’inkuru ya filime, hari ubwoko bunyuranye bwa filime butuma uyireba atwarwa n’amarangamutima, ikaba imutwara ahantu hanyuranye mu marangamutima ye, bitewe n’ibyishimo yamuhaye cyangwa agahinda yamuteye.



Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Cornell yo muri Amerika bwagaragaje ko abantu benshi bareba filime ziteye agahinda biyongera ibiro kurusha abareba filime zibatera ibyishimo.

Ese byaba biterwa n’iki?

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 94 (ab’igitsinagore 57 n’abagabo 37) barebye filime, aho baberetse filime Solaris ya Steven Soderbergh, 2003, ikaba ari filime ibabaje, ndetse babereka na filime Mariage à la grecque ya Joel Zwick, 2003, ikaba iri mu bwoko bwa filime z’urukundo zisekeje (comedie romantique), maze mu kureba filime babaha udukarito tw’injugu tungana.

Nyuma yo kureba filime, abashakashatsi bagarutse kureba injugu zariwe n’abarebaga filime maze baza gusanga abarebaga filime Solaris bariye injugu zikubye inshuro 2 iz’abarebaga Mariage à la grecque, ibi bikaba bivuze ko bariye byinshi binajyana n’iyongera ry’ibiro.

Nibura hagati ya 28 na 55% nibyo biryo bishobora kwiyongera ku byo waryaga mu gihe izi filime

Abashakashatsi basobanura ko ibi biterwa n’uko iyo ureba filime yakunejeje uba utifuza kureba ku ruhande, yemwe n’akantu kakurangaza ho gato kuko uba wifuza gukomeza kuyikurikirana isegonda ku rindi, mu gihe iyo ureba filime iteye agahinda uba wifuza kubona icyaguhuza ako gahinda, bityo waba ufite icyo kurya ukagihugiraho.

Brian Wansink wayoboye iyi kipe y’ubushakashatsi nk’uko Le Figaro dukesha iyi nkuru ibivuga avuga ko mu rwego rwo kwirinda umubyibuho ukabije ku bantu bakunda izi filime atari uko bazicikaho ahubwo bakwirinda kwiyegereza ikintu kiribwa mu gihe bzireba, byaba ngombwa mu gihe basohotse bakirinda gutwara amafaranga kugira ngo batagwa muri iki gishuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND