RFL
Kigali

Ubusanzwe Sekaganda simuzi, ariko nasanze ari umuhanga cyane-Tidjara Kabendera

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/03/2015 13:01
2


Ku cyumweru ubwo habaga umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori Tidjara Kabendera wari uyoboye ibi ibirori, yagaragaje mu buryo bukomeye gufana umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Sekaganda.



Ubwo yahamagarwaga amaze gutsindira igihembo cy’umukinnyi wa filime z’uruhererekane witwaye neza, Tidjara yamusabye ko yakina mu gahe gato ikinamico, maze Gratien akina agace gato atonganya Imana, bishimisha benshi mu bari bitabiriye ibi birori by’umwihariko Tidjara dore ko aho yari ahagaze iruhande rwe ibyishimo byari byose ubona yabuze aho akwirwa.

Aha ni ubwo Gratien yari ari gukina iyi kinamico, Tidjara (umuri inyuma) yari yizihiwe mu buryo bukomeye

Ubwo umunyamakuru wa inyarwanda.com yabazaga Tidjara icyo avuga kuri iyi myitwarire, niba asanzwe azi Gratien ndetse ari umufana we, yagize ati: “Ni ubwa mbere nari mubonye live, ubundi mubona muri publicite ya KCB ndetse nta na filime ye ndabona n’iyo akinamo yitwa Sekaganda sinyizi. Ariko impamvu nagaragaye mufana cyane, ni uko mu gihe gito nari muhaye musaba gukina akantu gato, mu masegonda 30 yonyine yayakoresheje neza kandi agaragaza ubuhanga buhambaye.”

Aha Gratien yari ari gutonganya Imana, uburyo yahaye Yozefu umugore igahindukira ikamutera inda. Tidjara yari yizihiwe mu buryo bukomeye

Ubwo yabazwaga niba akurikira filime z’abanyarwanda,Tidjara yavuze ko akunda kuzireba no kuzikurikirana ariko akaba atajya apfa kumenya amazina yazo, ndetse agira n’inama aha abazikora muri aya magambo: “nkunda kureba filime z’abanyarwanda, ariko nk’uko duhora tubivuga baracyafite byinshi byo gukosora.”

Kuri Tidjara Kabendera ukunda kureba filime z’uruhererekane zo ku mashene mpuzamahanga, by’umwihariko izizwi nka Telenovelas zo muri Amerika y’amajyepfo, muri iyi minsi filime y’uruhererkane yitwa Scandal niyo ari kureba cyane ndetse akunze.

Scandal

Filime y'uruhererekane ya Scandal niyo Tidjara Kabendera akunze muri iyi minsi

Kuri ubu Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Sekaganda, ndetse akaba amaze no kumenyekana nka Ngiga kubera filime akinamo ya Inshuti-Friends ari nayo yamuhesheje iki gihembo, yamaze gusezera ku mirimo yo kwigisha akaba ari gukora ibikorwa bijyanye n'ubuhanzi bwe gusa aho asanzwe azwi mu gukina amakinamico, filime, ikinamico nyakamwe (One Man Show) ari nayo yakinnye kuri uyu munsi, kuvuga amazina y'inka, gusaba abageni,...

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatera Jean9 years ago
    Gratien ni umuhanga mu ikinamico.Akina ibimurimo igihembo yagihawe abikwiye.
  • Linda9 years ago
    Gratien ni umuhanga kandi arabishoboye,akomeze atere imbere.





Inyarwanda BACKGROUND