RFL
Kigali

Uburwayi bw'ubushita bubangamiye imishinga ya Angelina Jolie

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/12/2014 11:39
4


Umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba anaziyobora Angelina Jolie yatangaje ko afite uburwayi bw’ubushita, ubu burwayi bukaba bubangamiye ibikorwa bye binyuranye birimo n’ibya filime ye nshya yayoboye “Unbroken”.



Mu mashusho magufi yashyizwe ku rubuga rwa Youtube rwa studio ya Universal pictures ari nayo izacuruza iyi filime nshya ya Angelina Jolie izagera hanze kuri Noheli, Angelina Jolie asobanura ko atazabasha kwitabira ibikorwa byo mu minsi iri imbere bijyanye n’iyi filime kubera ko yamenye ko arwaye iyi ndwara izwi nka Chickenpox.

VIDEO ya Angelina Jolie asobanura impamvu agiye kubura muri iyi minsi:

Muri iyi videwo Angelina Jolie agira ati: “Ndashaka kubabwiza ukuri ku mpamvu ntazabasha kwitabira ibikorwa bijyanye na filime Unbroken mu minsi mike iri imbere, ikaba ari uko mu ijoro ryakeye naje kumenya ko ndwaye Chickenpox. Ubwo rero nzaguma mu rugo nishimagura, ndetse nkumbura abantu. Nanjye simbyiyumvisha kuko iyi filime isobanuye byinshi kuri njye.”

Aha ni mu kwezi kwa 11 aho Angelina Jolie n'umugabo we Brad Pitt bari bitabiriye iyerekanwa bwa mbere ry'iyi filime i Sydney muri Australia.


Angelina Jolie yagiye yibasirwa cyane n’indwara za Cancer z’amabere, akaba ndetse yaranibagishije ibere mu rwego rwo kwirinda cancer, abantu benshi bababajwe n’uburyo akomeje kwibasirwa n’indwara muri ibi bihe.

“Chickenpox” twagereranyije n’ubushita mu Kinyarwanda, ni indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero ikaba yanduzwa n’uko umuntu uyirwaye yakororera hafi y’utayirwaye agahita amwanduza.

Iyi ndwara igaragazwa no kugira utubyimba ducika ku mubiri tukirekamo amaraso n’amazi, bikaba bitera uyirwaye kubabara no kwishimagura cyane, ariko abaganga bakaba bavuga ko n’ubwo idapfa kwica ishobora gutera ubusembwa ku mubiri w’umuntu igihe imaze gukira kuko iyo utu tubyimba dukize hasigara amabara.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    chickenpox ni ibihara su ubushita. mujye mu menya ibyo mwanditse.
  • Aaliyah9 years ago
    Nibihara Lara subushita so bad 2 Angelina love her so much lmana imworohereze.
  • PACCY9 years ago
    JOLIE NIYIHANGANE.
  • byumvuhore5 years ago
    Arambabaje niyihangane ibisinikobimera





Inyarwanda BACKGROUND