RFL
Kigali

Ubumenyi n'ubushake bucye mu kubuzamura, ni bimwe mu bigarukwaho na IBTC College mu kudindiza sinema nyarwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/07/2014 9:45
0


Mu gihe Inyarwanda.com ikomeje ubushakashatsi ku bibazo bikibangamiye iterambere rya sinema nyarwanda bukorerwa mu bakora sinema ubwabo, ubu twageze ku ishuri rya IBTC College, rimwe mu mashuri yigisha gukora filime, tukaba twaganiriye n’umuyobozi w’iri shuri, ku bibazo 3 abona bikibangamiye iterambere rya sinema nyarwanda.



Ku byo umuyobozi w’iri shuri Uizeyimana Jilly Claude yagarutseho, icya mbere harimo ubumenyi bucye, iki akaba agihurizaho na Mutaganzwa Liane twari twaganiriye mbere, aho Claude avuga ko kuri ubu muri sinema nyarwanda hagaragaramo umubare munini w’abantu bayikora batarabyigiye kandi akaba yemeza ko sinema ari umwuga wigwa.

IBTC

Uwizeyimana Jilly Claude, umuyobozi wa IBTC

Aha yagize ati: “Kuba abantu bakora sinema mu Rwanda babikora ntabumenyi babifitiye kandi ari ibintu byigwa ndetse mu buryo bw'umwuga, nicyo kibazo cya mbere kikiri ingutu ku iterambere ryayo.”

Aha agaruka ku bushake bucye bwo kuyiga, aho yemeza ko mu Rwanda hamaze kuboneka amahirwe menshi yo kwiga, nko ku mahugurwa agenda aboneka ariko ugasanga rimwe na rimwe harabura abantu bo kwiga.

Aha yaduhaye urugero: “Hari nka workshop (amahugurwa) njya nkoresha nkatumira abantu ngo baze bige for free (ku buntu), ariko nabwo haza mbarwa. Twe nka IBTC, tubona filimi nyarwanda izakosoka ari uko abantu bahinduye imyumvire bakamenya ko ari umwuga nk'iyindi kandi wigwa. Igisubizo ni uko bakwiga film making (gukora filime).”

IBTC

Uretse ubumenyi bucye buherekezwa n’ubushake bucye mu kwiga, Claude agaruka nanone ku ireme rikiri hasi rya filime mu Rwanda, ariko akaba yemeza ko bituruka kuri bwa bumenyi. Agaruka kandi ku kibazo cyo kuba mu Rwanda nta kanama gahari kagenzura ireme rya filime zigiye kujya ku isoko, kagizwe n’abantu basobanukiwe n’ibya sinema, akaba kandi ashinja itangazamakuru mu Rwanda kudaha agaciro sinema, haba mu buryo bwo kuyamamaza no kuyinenga (critique).

IBTC (Innovation Business and Technology College), ni ishuri ryigisha sinema mu buryo bw’umwuga ryemewe na WDA, rikaba rikorera mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango wa 406, rikaba ritanga amasomo magufi (y’igihe cy’amezi 3) mu bijyanye no kwandika filime (script writing), gukoresha amatara (lighting), gukoresha amajwi (sound), gutunganya amashusho,..

IBTC

Bamwe mu biga muri iri shuri...

Nk’uko Claude abyemeza, mu rwego rwo gukangurira abantu kwiga sinema mu buryo bw’umwuga, iri shuri ryagabanyije ibiciro ku bifuza kwiga (promotion), aho ubusanzwe umunyeshuri yishuraga 300,000 y’u Rwannda mu gihe cyo kwiga ariko bakaba barakuyeho 30%, hakiyongeraho n’amahugurwa bagenda batanga ku buntu.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND