Kuwa 6 w’Icyumweru dusoje nibwo umukinnyi wa filime w’umunyamerika George Clooney uzwi muri filime nka Gravity (2013), ku myaka 53 y’amavuko yambikanye impeta n’umukunzi we Amal Alamuddin w’imyaka 36 y’amavuko, ubukwe bwahuruje imbaga yiganjemo ba mukerarugendo.
Ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Venice mu gihugu cy’u Butaliyani ni bumwe mu bukwe bw’ibyamamare bwabaye ku mugaragaro ndetse bwitabirwa n’abantu benshi barimo abaturage basanzwe, ba mukerarugendo ndetse na ba gafotozi aho bari bafite amatsiko yo kureba uburyo abageni baraba bameze.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BYIFASHE:
George Clooney n'umukunzi we bageze aho bagombaga gusezeranira imbere y'amategeko mu cyumba cy'umujyi wa Venice
Bari bategerejwe n'abantu benshi cyane, baruta n'abitabira ibirori bihuza ibyamamare amajana
Nyuma yo gusezerana batembereye mu bwato baherekejwe n'amato menshi
Aho banyuraga hose abantu bose babafotora
Basangiye ibyishimo byabo n'abantu basanzwe, bitandukanye n'ibindi byamamare bikora ubukwe mu ibanga
George Clooney n'umugore we Amal Alamuddin w'umwongerezakazi ukomoka muri Liban, usanzwe ari umunyamategeko
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri bombi
Abantu bari benshi cyane, wagira ngo hari habaye ibindi birori bikomeye
Bidagaduriye cyane mu bwato
Ubu bukwe bwari bwatasnhywe n'ibyamamare bisaga 100 nabyo byishimanye n'abageni
Ba gafotozi bari benshi cyane! Wagira ngo ni ibirori bya Oscars byari byabaye
Abageni bapepera abantu bari baje kureba ubukwe biganjemo abakerarugendo n'abafotozi
Umugore wa George Clooney nawe yishimanye n'inshuti ze azisezera
George Clooney n'inshuti ze ku munsi we w'ubukwe nabo bagize igihe cyo kwinezeza
Angelina Jolie na Brad Pitt baherutse gukora ubukwe mu ibanga bari mu bitabiriye ubu bukwe
Inzu y'abageni iherereye mu mujyi wa Laglio
Nyuma yo kubana mu buryo bwemewe n'amategeko, bafashe akanya ko kwishimishiriza ku mazi y'ikiyaga cya Como hafi y'urugo rwabo. (Reba inzu iri hejuru)
Amal Alamuddin ni umugore wa 2 George Clooney ashakanye nawe nyuma yo gutandukana na Talia Balsam mu 1993 bari bamaranye imyaka 4, ariko hagati akaba yaragiye akundana n'abakobwa banyuranye nk'abakinnyi ba filime Kelly Preston, Renée Zellweger, Krista Allen ndetse n'umunyamakurukazi Céline Balitran akaba ntamwana arabyara ku myaka 53 y'amavuko.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO