Nyuma y’igihe kigiye kugera ku mwaka (guhera tariki 19 Werurwe 2015) itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, igakundwa na benshi ndetse abagiye bacikanwa bakifuza kuyibona mu buryo buboroheye, kuri ubu iyi filime y’uruhererekane yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube.
Agace ka mbere kagaragaramo abakinnyi nka Gratien Niyitegeka ariwe Seburikoko, Antoinette uwamahoro nka Siperansiya, Ama-G The Black nka Rukara, n'abandi niko kamaze kugera kuri uru rubuga aho ushobora kukareba ku buntu, ikazajya inakomeza gutambutswaho aho agace gashya kazajya kajyaho buri wa mbere w’icyumweru.
Reba agace ka mbere ka SEBURIKOKO
TANGA IGITECYEREZO