RFL
Kigali

CITY MAID yatangiye gutambutswa kuri YouTube nyuma y'ubusabe bwa benshi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:5/02/2018 16:58
3


Hari hashize igihe kinini benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda bifuza ubundi buryo babasha kujya bareba filime y’uruhererekane 'City Maid' ica kuri Televiziyo y’u Rwanda. Kuri ubu rero iyi filime ushobora kuyireba unyuze kuri YouTube.



Afrifame Pictures isanzwe ibagezaho filime y'uruhererekane ya Seburikoko, kuri ubu yatangiye no kubagezaho filime y’uruhererekane ya City Maid binyuze ku rubuga rwa YouTube kuri channel ya Inyarwanda Tv.

Gatari, Nikuze, Nick na Mama Nick bamwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filime

Ibi bitangiye nyuma yo nkumva ibyifuzo bya benshi cyane cyane ababa hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabashije gukurikirana iyi filime kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse n'abari basanzwe bayikurikira ariko batabashije gutangirana nayo.

City Maid

Nana na Mama Beni nabo ni bamwe mu bakinnyi b'imena

City MaidCity Maid

Guhera kuri uyu wa Mbere rero Inyarwanda.com tugiye kubagezaho agace ka mbere k’iyi filime ya City Maid aho biteganyijwe ko buri wa Mbere hazajya hatambutswa agace gakurikiyeho binyuze ku rubuga YouTube.

REBA HANO IGICE CYA MBERE CYA FILIME 'CITY MAID'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diasp26 years ago
    Murakoze cyane rwose
  • Donat6 years ago
    None c niba bishoboka byibuze mwagiye muduha ibice bibili kuko mucyumweru kuko igeze kure tukegeraRTV aho igeze? Ikindi ese seburikoko yarahagaze cg ntumukiyicisha kuri YouTube? Ko tutakiyibona
  • Mujyarugamba Augustin5 years ago
    Turifuza film nyinshi zikinwe mwubu buryo zirarenze





Inyarwanda BACKGROUND