RFL
Kigali

U Rwanda rwibuze mu buryo bukomeye mu iserukiramuco rya ZIFF 2015

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/03/2015 13:06
0


Zanzibar International Film Festival (ZIFF) ni iserukiramuco rya mbere rigari muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, rikaba ribera mu birwa bya Zanzibar mu gihugu cya Tanzaniya.



Iri serukiramuco ni rimwe mu maserukiramuco abanyarwanda baba bahanze amaso, ariko muri uyu mwaka amaso yaheze mu kirere dore ko ubwo hatangazwaga filime zatoranyijwe kuzerekanwa muri iri serukiramuco nta filime n’imwe y’umunyarwanda yagaragayemo, uretse filime-mpamo y’iminota 5 yitwa

"Rwandan genocide: Reunited through Polaroids" ya Colin Crowley nayo n’ubwo ivuga ku Rwanda, si iy’umunyarwanda.

DORE URUTONDE RWA FILIME ZARTORANYIJWE MURI IRI SERUKIRAMUCO

Benshi mu bakurikiranira hafi iby’iri serukiramuco bibaza icyaba cyarateye uku kubura kwa filime n’imwe y’umunyarwanda mu byiciro byose (short films, feature films na documentary), aho bamwe bakeka ko wenda abanyarwanda uyu mwaka baba barakoze filime zitari ku rwego rwo kwitabira iri serukiramuco, dore ko mu yindi myaka yahise wasdangaga filime z’abanyarwanda ziganjemo ndetse na bamwe bakegukana ibihembo.

Ukwibura muri iri serukiramuco kw’abanyarwanda, kwaguranwe no kwiganza cyane kw’abanyakenya dore ko filime 8 zose zo muri Kenya zatoranyijwe kuzerekanwa muri iri serukiramuco riteganyijwe gutangira tariki 18 kugeza 26 z’ukwezi kwa Nyakanga.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND