Kuri uyu wa kabiri yariki 10 Ugushyingo mu mujyi wa Lagos muri Nigeriya harateranira inama nyafurika ku iterambere rya sinema, ikaba yarateguwe n’ishyirahamwe nyafurika rya sinema ku (Africa Film Consortium.)
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, “Towards Sustainable Business Framework for African Cinema” tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba ari , “Kugana ku bucuruzi burambye bwa Sinema nyafurika.”
Iyi nama izabera mu iserukiramuco rya filime rya Africa International Film Festival, izitabirwa n’abantu banyuranye bafite aho bahuriye n’iterambere rya filime mu bihugu byabo, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Ismael Ntihabose, umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa sinema.
Ismael Ntihabose niwe uhagarariye u Rwanda muri iyi nama
Ubwo yajyaga guhaguruka I Kigali yerekeza I Lagos ku gicamunsi w’iki cyumweru, Ismael yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bishimiye gutumirwa muri iyi nama nk’u Rwanda, kuko iyi nama ari inama y’ingenzi izageza byinshi kuri sinema nyarwanda.
Ismael yagize ati, “ni ibintu byo kwishimirwa, kubona federation aribwo ikijyaho igatangira kwemerwa no gutumirwa mu nama z’ingenzi ku mugabane wa Afurika ni ibintu byo kwishimirwa cyane.”
Ese u Rwanda rwiteze iki muri iyi nama?
Ismael ati, “Icyo twiteze muri iyi nama ni uko nshaka ko ibyo tuza kuganira n’abaraba bahari, ariko uko twareba uburyo dushyiraho isoko rya filime ku mugabane wa Afurika wose. Rikagira amashami mu bice bitandukanye bitewe n’uturere, niba twe turi muri Afurika y’ubuasirazuba tukagira isoko ryacu riduhuza, abo muri Afurika y’amajyepfo, iburengerazuba, abo muri Afurika y’abarabu, bikaba uko. Ibyo bice byose rero bikagira aho bihurizwa mu isoko rigari rya sinema ku mugabane wose. Ibyo bizatuma dukorana byoroshye n’isoko ryo muri Aziya, mu Burayi, ndetse no muri Amerika dore ko ayo masoko yo yateye imbere. Ibyo bizagira inyungu zikomeye kuri sinema nyarwanda.”
Iyi nama y’umunsi umwe, izasozwa hafashwe imyanzuro yo guteza imbere isoko rya sinema nyafurika, abazatangamo ibiganiro hakaba harimo Hon. Ama Tutu Muna wahoze ari minisitiri w’ubuhanzi,ubugeni n’umuco muri Kameruni na Prof. Hygenius Ekwuanzi, bazunganirwa na Ismael Ntihabose uhagarariye u Rwanda, Terrence Khumalo uhagarariye Afurika y’epfo, Hope Nyongo akaba umushoramari wa banki Nexim, Kunle Afolayan akaba akora sinema muri Nigeriya, n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO