RFL
Kigali

Depite Bamporiki asanga sinema nyarwanda yarazahajwe n'akajagari n'ubumenyi buke

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:5/09/2016 13:41
4


Depite Bamporiki Edouard ni umwe mu banyapolitike b’abahanzi dore ko uyu mugabo ari umwe mu bakinnyi ba filime, umwanditsi w’ibitabo, filime n’imivugo, akaba n’umukinnyi w’amakinamico. Kuri ubu asanga tugifite ikibazo gikomeye kugirango umwuga wa filime uterimbere mu gihe tugifite abiha amazina bakuye mu biganiro cyangwa ku mihanda.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Uyu mugabo wakinnye mu mafilimi atandukanye, nka Umutoma, filime yiswe Ikote rirerire, n’izindi, ndetse akaba yaramamaye cyane mu gitabo yise Icyaha kuribo Ikimwaro kurinjye, benshi banamumenya nka Kideyo mu Urunana, Depite Bamporiki yadutangarije ko kugeza ubu sinema nyarwanda yatera imbere ikamenyekana, gusa mu gihe abayikora bakiyitirira amazina bavanye mu biganiro cyangwa ku mihanda ntaho ishobora kugera.

Ibi depite Bamporiki yabidutangarije ubwo twamubazaga aho abona sinema y’u Rwanda igeze. Mu magambo ye yagize ati ” Kwibaza ngo sinema nyarwanda igezehe? Ni ukwibaza ngo ivuye he? Kuko burya ntushobora kunenga urugendo umuntu yakoze utazi aho avuye. Sinema yacu irava kure kandi ikava kure mu gihe kibi cya Tekinoloji. Ku buryo umuntu watekereje gushora amafaranga ye muri filime, bitewe n’uko tekinoloji yihuse, yinjira muri filime atarinjira mu ishuri rya Filime. Tukagira amazina twavanye ku mihanda cyangwa twavanye mu biganiro. Production manager, Location manager, aho ushobora kubaza uwo wiyise ayo mazina ugasanga atanazi igisobanuro cyayo.”

Akomeza yemeza ko igihe cyose umuntu adafashe umwanya byibuze mugihe  kigeze no kukwezi  ngo yihugure akiyita ayo mazina adafite aho yakuye atazi n’akamaro kayo,asanga ari ingorane zikomeye zikiri muri uyu mwuga. Bamporiki yemeza ko igihe cyose umuntu atize Sinema ntaho ishobora kugeza abayikora  ndetse ntanicyo yabamarira  cyane ko atari n’umuco wacu ahubwo ari umuco mutirano.

Depute Bamporiki Edouard wamenyekanye cyane mu Urunana nka Kideyo

Bamporiki agira inama abakora uyu mwuga asanga aho gukomeza gushora imari nyinshi muri Sinema abayikora bakabanje gushora imari mu gushaka ubumenyi bw’ibisabwa kugirango umuntu akore filime. Asanga kandi ibi bitabaye, abakora sinema bazakomeza gukorera ubusa kandi sinema ari umwe mu myuga itunga abantu n’igihugu. Ati,”Biratangaza kubona umuntu anyura mu mujyi abantu bose bamuzi ariko atagira aho ataha, ubundi iyo uri umuntu uzwi, ukubonye yakagombye kuba yishyuye, ariko niba umuntu akubonera ubusa, uba utunze ubusa. Niba icyakugize icyamamare ari ubusa ubwo nacyo gitunze ubusa, aha rero tugomba gucaho akarongo tukemera tukiga  niba umubare munini w’ababa muri Sinema  bazwi ariko badatunze tugomba kubanza tukiga, tukamenya ngo n’iki twakora muri Sinema? Dukwiriye kwisuzuma  ariko ikibazo gikomeye turi mu bintu twatoraguye bitatuvunnye, ari nayo mpamvu tubesya sinema ko tuyizi nayo ikatubeshya ko yatwinjirije."

Asoza asaba abari mu mwuga wa sinema kwihangana bagashora aho bikwiriye n’uko bikwiriye muri uyu mwuga kugirango bazagere ku ntsinzi, aha yatanze urugero ko iyo umuntu ateye igiti ejo mu gitondo akajya kukibaza imbuto kimwereka amababi ariko iyo uteye igiti ukakivomerera ukihangana kigakura nacyo kikwerera imbuto mu gihe nyacyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umurungi 7 years ago
    Nemera gakeya ibyo abanyapolitike bavuga ariko uyu aranyemeje , rwose avugishije ukuru kumwe Kuva kumitima. Film makers nyabuneka nimwumvire uyu Muyobozi
  • yakobo7 years ago
    Nonese sibyo wowe wabonye umuntu witwa ngo ni umu star agenda n'amaguru cg na moto atiri na choice ye rwose cinema irimo akajagari, kandi nabonye n'abakayifashije bibera mukirere uwo ni Hope Azeda na Kabera Eric, gusa aba nabo bemeye bakiga bazabigeraho!
  • Niyongabo7 years ago
    par example,, twige tubone dukore, iyo ubicuritse biragucurika, bikicurikura!
  • SYTVENBACK7 years ago
    JUST reka tubanze twige, gsa ikibazo gihari banyiri TALENT ni babandi batigeze banatunga narimwe, ku mubwira kwiga ahita akubwira kumurihira, ese kuba tutarabyize tubireke kandi dushobora kwandika, noneho Leta nayo nivuge iti ese ibintu byose byerekeranye n'imyidagaduro ni gute twabiha balence, ngo binganye agaciro, nk'urugero FOOTBALL ihabwa intebe aho bajya no mkwishakira ababizi iyo mu cyaro ariko ntibashobora kuvugango ese hari TALENT zindi zihari nk'urugero KWANDIKA IBITABO, KWANDIKA INDIRIMBO, KWANDIKA FILM, KUMENYA GUFATA CAMERA, KUMENYA GUTUNGANYA AMASHUSHO, PLEASE Leta natwe niduhe ubwinyagamburiro natwe duhabwe IKIZERE tuvanweho izina ry'uburara, MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND