RFL
Kigali

Hagiye kwerekanwa filime mbere ya 'Rwanda Christian Film Festival'

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/05/2016 12:01
1


True Way Entertainment isanzwe ikora iserukiramuco ry’amafilime ya Gikristu rizwi nka Rwanda Christian Film Festival ubu yateguye ibitaramo bizajya byerekanwamo filime abantu bicaye hanze (Outdoors Screenings) mu duce dutandukanye.



Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Chris Mwungura, umuyobozi wa True Way Entertainment yatubwiye ko ibi birori bizajya byerekanwamo filime zitandukanye za gikristu mu rwego rwo gukangurira abantu kuzitabira iserukiramuco riteganyijwe mu kwezi kwa 11. Filime zizerekanwa ni izitarakiniwe mu Rwanda.

Chris Mwungura

Chris Mwungura umuyobozi wa True Way Entertainment

Abajijwe agashya gahari uyu mwaka, Chris Mwungura yavuze ko uku kwerekana filime hanze abantu bisanzuye ubwabyo ari agashya ndetse ngo bizarushaho gukundisha abantu sinema. Izi Summer Screenings za True Way Entertainment zizabera ahantu hatandukanye zikaba zizatangira mu kwezi kwa 6. Biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere bizabera kuri New Life Bible Church mu busitani bwaho, ahandi ni ku mucanga i Gisenyi kuri Tam Tam, ndetse na Nyarutarama Central Park aho hazaba hatumiwe abantu babiri babiri bakundana (Couples).

Rwanda Christian Film Festival iteganyijwe mu kwezi kwa 11, aho herekanwa filime zitandukanye ndetse zigahatanira ibihembo. Hari kandi no gutanga amasomo mu bijyanye na sinema ku biyumvamo iyo mpano.

Iyi Festival izaba ibaye ku nshuro ya gatanu mu Rwanda aho yibanda kuri filime za gikristu n’ivugabutumwa nk’uko Chris Mwungura abivuga.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hope7 years ago
    nibyizakabisa keep it up chris





Inyarwanda BACKGROUND