RFL
Kigali

Tora umukinnyi wa filime ukunda mu marushanwa ya Rwanda Movie Awards ukoresheje telefoni

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/01/2015 14:07
2


Abakinnyi ba filime 10 ku ruhande rw’ab’igitsinagabo ndetse n’abandi 10 ku ruhande rw’ab’igitsinagore nibo bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakuzwe na rubanda (People’s Choice) mu mwaka wa 2014 mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2015.



Kuri ubu, ushobora guha amahirwe umukinnyi wagushimishije muri filime warebye umwaka ushize, umutora ukoresheje uburyo bwa telefoni aho: ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefoni yawe ukandikamo ijambo GORE niba ushaka gutora uw’igitsinagore, cyangwa GABO niba ari uw’igitsinagabo, ugasiga akanya ukandika numero ye, ukohereza ku 5000 ubundi ukaba uhaye amahirwe umukinnyi wawe yo kuzegukana iki gihembo.

Urugero: GORE 11 ukohereza ku 5000 niba ushaka gutora uw’igitsinagore cyangwa GABO 11 ukohereza ku 5000 niba ushaka gutora umugabo. Ukaba ushobora gutora ukoresheje imirongo yose y’itumanaho mu Rwanda, ndetse ubutumwa bukaba butwara amafaranga 60 y’u Rwanda.

DORE NUMERO YA BURI MUKINNYI UHATANA:

ABAGABO: 

Denis NSANZAMAHORO (RWASA) afite numero 1: ushaka kumutora wandika GABO 1 ukohereza kuri 5000

HABUYAKARE Muniru afite numero 2: ushaka kumutora wandika GABO 2 ukohereza kuri 5000

NIYITEGEKA Gratien (NGIGA ) afite numero 3: ushaka kumutora wandika GABO 3 ukohereza kuri 5000

KAYUMBA Vianney (MANZI) afite numero 4: ushaka kumutora wandika GABO 4 ukohereza kuri 5000

NGIZWENAYO Parfait afite numero 5: ushaka kumutora wandika GABO 5 ukohereza kuri 5000

RUKUNDO Arnold Shafy afite numero 6: ushaka kumutora wandika GABO 6 ukohereza kuri 5000

Danny GAGA (NGENZI) afite numero 7: ushaka kumutora wandika GABO 7 ukohereza kuri 5000

MWANANGU Richard afite numero 8: ushaka kumutora wandika GABO 8 ukohereza kuri 5000

GAKWAYA Celestin (NKAKA) afite numero 9: ushaka kumutora wandika GABO 9 ukohereza kuri 5000

KAMANZI Didier (MAX) afite numero 10: ushaka kumutora wandika GABO 10 ukohereza kuri 5000

 

AB’IGITSINAGORE:

UMUGANWA Sarah afite numero 1: ushaka kumutora wandika GORE 1 ukohereza kuri 5000

IYAMUREMYE Hawa (MUTONI) afite numero 2: ushaka kumutora wandika GORE 2 ukohereza kuri 5000

MUTONI Assia (ROSINE) afite numero 3: ushaka kumutora wandika GORE 3 ukohereza kuri 5000

UWAMAHORO Antoinette (INTARE Y’INGORE) afite numero 4: ushaka kumutora wandika GORE 4 ukohereza kuri 5000

UWAMWEZI Nadege afite numero 5: ushaka kumutora wandika GORE 5 ukohereza kuri 5000

ISIMBI Alliance (NELLY) afite numero 6: ushaka kumutora wandika GORE 6 ukohereza kuri 5000

MUKASEKURU Hadidja Fabiola afite numero 7: ushaka kumutora wandika GORE 7 ukohereza kuri 5000

KIRENGA Saphine afite numero 8: ushaka kumutora wandika GORE 8 ukohereza kuri 5000

IBYISHAKA Elisabeth afite numero 9: ushaka kumutora wandika GORE 9 ukohereza kuri 5000

GAHONGAYIRE Solange (ZOUZOU) afite numero 10: ushaka kumutora wandika GORE 10 ukohereza kuri 5000

RMAs

Urutonde rw'abakinnyi bose bahatanira iki gihembo

Aya matora ateganyijwe kuzagaragaza umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda muri filime yakinnye mu mwaka wa 2014, azamara igihe kigera ku mezi 2 kugeza tariki 14 z’ukwezi kwa 3 ukazaba ushobora guha amahirwe umukinnyi wakunyuze maze akegukana iki gihembo.

Aya matora kandi ari kubera kuri interineti ku rubuga rwa Inyarwanda.com aho ushobora gutora unyuze muri IYI NZIRA, bikaba biteganyijwe ko aba bakinnyi bose bahatana guhera mu ntangiriro z’uku kwa 2 bazazenguruka igihugu biyereka abakunzi babo baniyamamaza, maze igikorwa cyo gutanga ibihembo kizabe tariki 15 z’ukwezi kwa 3.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Liliane9 years ago
    Fabiola tukuri inyuna
  • 9 years ago
    Gabo 3





Inyarwanda BACKGROUND