RFL
Kigali

Theo Bizimana arikoma bikomeye abanyamakuru Nkusi Ramesh, Oswald Mutuyeyezu, Yohani Umubatiza na Mama Eminante

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/03/2015 10:42
19


Theo Bizimana, umwe mu bashoramari bakomeye muri sinema nyarwanda dore ko filime yakoze ari zimwe mu zagiye zikundwa na benshi mu Rwanda nka Rwasa, Ryangombe, Rwasibo,… arikoma bikomeye abanyamakuru Nkusi Ramesh, Oswald Mutuyeyezu, Yohani Umubatiza na Mama Eminante.



Ukwikoma aba banyamakuru byaturutse ku magambo avuga ko bavuze ubwo bari mu biganiro byabo ku ma radiyo bakorera asebya filime zikorwa n’abanyarwanda ndetse na sinema nyarwanda muri rusange nk’uko bigaragara ku magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook afite umutwe ugira uti: “ESE KOKO NAMWE MWEMERANYA N'ABAVUGA KO FILMES NYARWANDA ZOSE ARI IKINAMICO?”

Theo

Theo Bizimana arikoma bikomeye abanyamakuru bavuga ko filime nyarwanda ari amakinamico

Aha muri uru rwandiko rurerure, Theo Bizimana akomeza agira ati: “Ibi mbivugiyeko abanyamakuru benshi usanza muri comments zabo bakora kuri filmes nyarwanda baba bavugako ari ikinamico, ariko noneho nkibaza nti: "ikinamico n'iki? Filmes n'iki?" Aho abanyamakuru babivuga ntibaba batazi gutandukanya ibyo bintu byombi?”

Theo Bizimana akomeza avuga ko uvuga ko nyir’urugo yapfuye ataba ariwe wamwishe, bishatse kuvuga ko yego filime z’abanyarwanda atari nziza ku rwego abanyarwanda bifuza ariko akaba avuga ko zitagakwiye kwitwa amakinamico kuko filime n’ikinamico bitandukanye.

Aha agira ati: “Yego koko ngo uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba wamwishe, arikose uwavuze ko yapfuye kandi atapfuye we afatwa ate? Ntibyakabaye byiza abanje kumenya ko nyiri urugo yapfuye koko? Mwebwe muvugako ari ikinamico mumaze kureba filmes nyarwanda zingahe? Mu Rwanda dufite abantu bakora filmes barenze 84, ese mwararebye musanga abo bose bakora filmes zimwe kuburyo zose zihabwa isura imwe?”

Aha nibwo yahise avuga amazina y’abo banyamakuru yatangiye avuga, ndetse arabanenga bikomeye ku myitwarire bagaragaje ubwo bavugaga kuri filime z’abanyarwanda mu biganiro bakora ku maradiyo bakorera:

“Mperutse kumva uwitwa Nkusi Ramesh na Mutuyeyezu kuri radio bakoraho bibasiye filmes nyarwanda, ese koko muvuga ibyo muzi kandi mwahagazeho cg muvuga ibyo mwumvanye abandi? Icyo kibazo ndakibaza Yohani Umubatuza na Eminante nabo bigeze kubyuka bibasiye filmes nyarwanda.

Ramesh

Nkusi Ramesh, ukorera City Radio mu kiganiro Umunsi ukeye

"Mujye mwibuka ko mukurikirwa n'amagana menshi y'abanyarwanda bumva radio zanyu, iyo uvuga kuriya uba wica isoko ry'abakora filmes nyarwanda, utekereza gute ko twatera imbere mugihe twubaka wowe usenya kandi ukoresha imbaraga zirenze izacu? Niba mudashobora kudukorera promotion nimureke kudusenya.”

Theo Bizimana, akomeza ababaza ati: “Ese mushaka ko dukina filmes nka bande? Nigerians, Tanzanians cg Hollwood? Filme igendana n'umuco w'igihugu, mwishaka ko turira nka Nigerians mugihe dukina scene yo gupfusha, wishaka ko dutwika amazu n'indege kdi ejo uzatambuka mumujyi ukazibona, yego n'iterambere ariko na none kdi ibyo sibyacu uyu munsi, igihe cyabyo nikigera tuzabikora cyane ko dufite abazi kubikora muri studio za editing.”

Eminante

Mama Eminante ukorera Radio 10 nawe avugwa muri iki kibazo

Hari icyo Theo Bizimana abwira aba banyamakuru n’abandi bafite imyumvire yo kwitiranya filime nyarwanda n’ikinamico, dore ko we yemeza ko ifutamye cyane.

“Ndagira ngo nibwirire abagitekereza ko dukora ikinamico mu mwanya wa filmes ko bibeshya, uyu munsi filmes nyarwanda zijya hanze zikazana ibikombe muruhando rw'amahanga, uyu munsi dufite filmmakers bafite degrees muri filmmaking, turiho turakoresha za crews zakoze amafilmes nka Sometimes in April, 100 days....

Mwe gufata umwanya wo kudusenya ahubwo nimudutere ingabo mu bitugu kuko ibyo dukora uyu munsi bitandukanye nibyo mwari muzi mumyaka 10 ishize, niba mushyigikira umuziki ugatera imbere, mushyigikire na film industry nayo abanyarwanda bayumve, kdi bayikunde bityo natwe tuzaterimbere mubigizemo uruhare.

Murakoze”

Si Theo Bizimana gusa wikomye aba banyamakuru n’abandi bafite imyumvire nk’iyi, dore ko mu bitekerezo birenga 30 byatanzwe kuri iyi ngingo benshi bagarukaga ku kuba abavuga aya magambo baba batazi ibyo bavuga dore ko bamwe batatinyaga kuvuga ko ubu nta bunyamwuga burimo, kwihandagaza kuri radiyo ukavuga aya magambo.

Charles Habyarimana, akaba nawe ari umushoramari wa filime ukomeye mu Rwanda dore ko filime yakoze zagiye zimenyekana cyane nka Zirara Zishya benshi bagiye bamenya nka Kanyombya, avuga ko abavuga aya magambo baba batazi ibyo bavuga ndetse akaba abifata nk’ubuswa buhanitse!

Dore uko yabivuze mu gitekerezo yatanze kuri iyi ngingo ya Theo Bizimana:

Charles

Ngizwenayo Parfait nawe ni umukinnyi wa filime ukomeye muri sinema nyarwanda, dore ko yubatse izina muri filime zinyuranye yakinnye nka Rwasa, Sakabaka,… nawe agaya cyane abafite iyi myumvire.

Dore uko abivuga:

Parfait

Israel Dusabimana nawe ni umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime mu Rwanda, asanga abashaka kugereranya sinema nyarwanda n’iya Amerika baba batazi ibyo barimo, dore ko yemeza ko mu mpande zose haba mu muco, umutekano, iterambere,… u Rwanda ntaho ruhuriye na Amerika.

Ati: “kuki bashaka kugereranya sinema nyarwanda n’iya Amerika? Kandi u Rwanda ari u Rwanda na Amerika ikaba Amerika?”

Israel

Ese aba banyamakuru bo ubundi kuki bavuga ko filime nyarwanda ari ikinamico?

Twagerageje kugenda tuvugana n’umunyamakuru umwe muri ibi biganiro byavugiwemo aya magambo, aho:

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, umunyamakuru wa Radio 10 Yohani Umubatiza uvugwa muri iki kibazo akaba akora mu kiganiro Zinduka ari naho yavugiye aya magambo ari kumwe na Eminante, yemeza ko kugeza ubu abanyarwanda nta filime barakora koko yakwitwa ko ari filime bakurikije uko babona filime ku rwego mpuzamahanga.

Yohani umubatiza

Nibishaka Jean Baptiste uzwi nka Yohani Umubatiza, yemeza ko ibyo bavuze ntaho babeshye

Aha yagize ati: “ntabwo turi aba experts muri filime, ariko kugeza ubu uko filime zo mu Rwanda zihagaze, ntabwo umuntu yatinya kuvuga ko ari nk’amakinamico kuko ubona ari nk’ibitekerezo bya ya makinamico twumva kuri radiyo bafata bagashyira mu mashusho. Kuko iyo urebye actions zo muri filime z’abanyarwanda ukagereranya n’iza filime tuzi zo hanze, usanga Atari filime koko.”

Oswald Mutuyeyezu ukorera City Radio mu kiganiro Umunsi ukeye, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye amubaza niba yaba azi Theo Bizimana ukora filime, maze Oswald asubiza ati: “ntabwo muzi kuko ibintu byitwa filime ntabwo ari ibintu byanjye. Kabisa sinjya ndeba filime pe!”

Oswald

Oswald Mutuyeyezu ukunda kwiyita Oswald Oswakim umusaza, ukorana na Ramesh mu kiganiro Umunsi ukeye kuri City Radio

Ubwo yamubazaga niba koko abona filime z’abanyarwanda ari amakinamico, atazuyaje yahize asubiza ati: “niwe twavuze se? niba yumva ari filime niwe twavuze. Ni nk’uko wavuga ko mu Rwanda nta mupira uhari, hari uwaguhamagara ngo akunenge?”

Oswald avuga ko n’ubwo atareba filime, ariko muri filime ncye yabonye z’inyarwanda yemeza ko Atari n’ikinamico kuko ikinamico ni ibindi bindi bifite ubuhanga bwabyo, aho yemeza ko ari ibintu atabona uko yita birandaga, utareba ngo niba ari ukwishima wishime cyangwa niba ari ukubabara ubabare, akaba avuga ko koko yabivuze kuri radio kandi nta nka yaciye amabere, aho asaba abakora ibyo bita filime ahubwo bagakwiye kwiga uko bazikora za nyazo.

Ese wowe uhagaze mu ruhe ruhande?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clara9 years ago
    mwisebya theatre kuko zo zibamo ubuhanga. izi film barazishishura ku zindi films kdi tuzi neza. nibemere ko bari kwiga wenda bazageraho babishobore arko ubu rwose ntibihura.
  • 9 years ago
    ntago ari filime
  • bahati jacques9 years ago
    nge ntangajwe cyane ntabantu basebya film nyarwanda 1 ndashaka kubabaza bose muri rusange mumaze gukora izanyu film zungahe 2 icyo mugomba kumenya nikimwe urwanda rumaze kumenyekana my mahanga muri film tubichyesha about ba garagaje ubwobutwari bwo kuzikora Ku girango umucyo nyarwanda umunyekane kwisi hose 3 kunenga nibyiza ndabwira muvandimwe Theo reka batunenge kubera ko aribyo bizatuma turushaho gukora byinshi bishimishije sinavuga gukora byiza kuko dusanzwe tubikora ahubwo about batunenga mwihangane ujye mureba film nyarwanda nyinshi zishoboka.4 ikindi mugomba kumenya industry yacu I maze imyaka 6 Nigeria bamaze imyaka 20 tanzaniya imaze10 ubushinwa ni 150 ubuhinde 50 ..... urunva ago Rwanda rugeze bats Gera gene kweli anti mukajya mudu pfobya kid dukora
  • Alfa9 years ago
    Njye nibera mu bijyanye n'ikinamico ni nabyo bintunze mu myaka 13 maze mbikora hano mu Rwanda! Ndashaka mbere na mbere kwihanangiriza abantu bashaka kuvuga ko ikintu gisuzuguritse bacyita ikinamico. Ikinamico igira ubuhanga bwihariye haba mu kuyandika no kuyikina ndetse no kuyihitisha! Ibi bikaba bitandukanye cyane n'ibyo bamwe bibwira. Hari ubwoko bw'amakinamico butandukanye ( Community Drama, serial Drama, Comic Drama, street drama,....) izi zose zigira uburyo zikorwa kandi bwihariye kandi buryohera ababukora. Ikindi gikomeye mvuga ni ugusaba abantu kutanenga ibyo batashobora kuko urwego filime mu Rwanda iriho nubwo igifite aho igomba kugera ariko barakora cyane kandi hari intambwe yatewe! Bashyigikirwe kandi dukunde iby'iwacu, tuzigure tuzirebe!!! Ibaze bariya nabo tubabwiye ko mu Rwanda nta morning Radio shows presenters dufite mu Rwanda babishoboye! Baguhitana! Tugerageze twubahe domaine z'abantu kandi tubashyigikire cyane cyane aba baba bihinnye mu nganzo bakazana igihangano! Ndasaba kandi ko abanengwa bitabaca intege ahubwo byababera impamvu yo gukora cyane no gutera imbere!
  • Prince9 years ago
    Njye nkunda kuvugisha ukuri. Theo buriya mubona ibyo mukora ari film koko ntabwo film ari ikintu ubyuka uyumunsi ugahita ukina ni ikintu gisaba umwanya wo kugitegura no kukitaho bihagije. Ntabwo wambwira ukuntu umucuruzi abona ari guhomba agahita ahinduka director cg ubyuka ukabwira murumuna wawe ngo fata ya digital dukore film tuyigurishe.Ibyo mukora bituma agaciro ka cinema nyarwanda gatakara cyane bigatuma bipfa bitara tangira. Ese mubyukuri nibambeshye hari umuntu wanga izo eric kabera akora? ntawe ntacyo uzinenga kubera ko ziba zahawe umwanya ziga kurikiranwa. Ibikoresho sibyo bibuze kuko ibyo mukoresha byavamo byiza bishimishije kurusha ibyo mutanga, amafaranga kuba yabibonekamo yo arahari gusa nimwite kuri qualite y'ibyo mutanga maze murebe ko aka ka AKA bazihaye katavaho. Hari abana benshi muri Kigali bafite impano yaba mugukina ndetse no gutegura film(Post Production) ni mubashake mubakoreshe mushake n'abaproducer ndetse naba director babizi baziyobore aho gukoresha abacuruzi ngo nuko yumva ashobora kubishobora. Though ni ukubashimira no kubatera courage kuko at least bazivuga ko ari theatre ari uko zabonetse igisigaye mwite kuri qualite. Thanks ;)
  • Tom9 years ago
    NTANUBWO ARI IKINAMICO AHUBWO NI UMUKINO TUTARAMENYERA IZINA!!!
  • ivubi9 years ago
    bavuze ukuri ni amakinamico...bazabanze bige neza uko film ikinwa...uziko film zo mu rwanda zirutwa n'izakozwe muri za 60 na 70!!!!! njye narumiwe
  • nizeyimana theoneste9 years ago
    reka mbabwire njye sinari nzi uyu mugore ngo ni Mama iruminati YOhana umubatiza nawe nuko Osward nawe nuko cyakoze mubakoreye promotion ariko ndagira icyo mvuga kuri aba bakina film nyarwanda rata muri abahanga kurwego rwanyu kubera ko hanze tureba movies zanyu ariko ntabwo abo banyamakuru ndababona uretse amagambo atagira inyurabwenge gusa umuntu ajyaho akazana inkuru ngo ngaho muyitange ho ibitekerezo mwabanyamakuru mwe namwe ntabwo muri mpuzamahanga muri abahanga mwatumirwa mu mwiherero mugafata ijambo nka Andrew mwenda mukore akazi kaba sobuja ibindi mubireke nimujya kunenga munenge abo muhuje umwuga abanyamakuru bene wanyu aba banayamakuru ba City radio nabanayamatiku gusa nta Jambo ryabo rizima ndumva kabisa
  • Nshuti9 years ago
    Erega mwihakana ko film zanyu ari mbi . Ikibitera nuko mukina film zitari inyarwanda mukina action ziburayi na america mu kinyarwanda cyangwa urukundo n'ubuzima bwo muri Nigeria mu kinyarwanda. Muzakine ubuzima bw'abanyarwanda n'umuco wabo byanditse neza muzarebe ko tutazikunda.
  • kaka9 years ago
    I agree, ni amakinamico. Si film
  • kabagema oreste9 years ago
    Mubanze murebe uko vision yanyu iganta, film ni flm ni kinamico ni knmc ariko film nyarwanda siwabona ubusobanuro bwazo kuko rimwe na rimwe usangamo action zi kinamico, ark buhoro buhoro zizatera imbere, igihari nabumenyi bwinshyi mufite kuri action za film mwihagane, naho abanyamakuru ibyo bavuga niko kazi kabo . !!!!!
  • kabagema oreste9 years ago
    Mubanze murebe uko vision yanyu iganta, film ni flm ni kinamico ni knmc ariko film nyarwanda siwabona ubusobanuro bwazo kuko rimwe na rimwe usangamo action zi kinamico, ark buhoro buhoro zizatera imbere, igihari nabumenyi bwinshyi mufite kuri action za film mwihagane, naho abanyamakuru ibyo bavuga niko kazi kabo . !!!!!
  • Joe 9 years ago
    Buriya ikinamico nacyo kigira uko kimera. Kikagira ubuhanga gikoranye. Benshi bakunda ibinamico kuruta buriya bugoryi ngo ni film.
  • jojo9 years ago
    zirarutwa n'urunana ,iyaba basohoraga CD yarwo ngo murebe ruragurwa! hakinnye KANUMBA!
  • jackson9 years ago
    aba banyamakuru ntacyo babeshye nanjye iyo nzirebye biranyobera kabisa; noneho NGO hari nuwitwitse ngo ari kwigana izo hanze
  • mazimpaka9 years ago
    bigaragare ko abantu benshi mu Rwanda bamaze kumenya film icyo aricyo ndetse harimo nabita izinyarwanda ngo nikinamico ahubwo se mwe ko muzi film icyaricyo mwafashije mukigisha abo muvuga bakora ikinamico o aribwo waba urumunyarwanda nyawe......and stop talking just.
  • titi9 years ago
    YEGO BARAGERAGEZA ARIKO, narabirebye akenshi ni ama series yohanze bahindura bakayakina mukinyarwanda, urugero nkiriya INZOZI hari serie bisa neza. icyo abo murwanda babura kuri bamwe na bamwe ni self idea bakareka gukora copy paste naho gukina babishobora
  • basabose jyustn9 years ago
    hoya ntimugace abantu intege kuko nawe umurimo ukora bakubwiye utawukora neza wababara niyompamvu ahubwo ntidukwiriye kubancintege ahubwo dufate iyambere kubatera ingabo mubitugu nkabanyarwanda kandi dushigikira ibyo bikorwa
  • anitha8 years ago
    oya rwose inyarwanda si film si nikinamico,ahubwo naziburiye izina gsa hari iyo bakinye ukabona ko byibura isa naho yaba film yaba ari KANYOMBYA gsa simbaciye intege bizaza nibamenya kwitekerereza idea zabo bwite badashishuye.





Inyarwanda BACKGROUND