RFL
Kigali

The Angry Birds Movie niyo iyoboye urutonde rwa filime 10 zaguzwe cyane muri Weekend

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/05/2016 10:43
0


Iyi filime yo mu bwoko bwa cartoons yasohotse ku wa gatanu tariki 20, nyuma y’iminsi ibiri gusa ihita icuruza miliyoni 151 z’amadolari. Iyi filime icuruzwa na kompanyi ya Sony/Columbia



Izindi filime zayikurikiye harimo:

2. Captain America:Civil War, kugeza ubu iyi filime ikaba imaze guca agahigo muri filime z’imirwano (action) zagurishijwe cyane ku isi. Muri iki weekend yinjije 33,114,000$

Captain America

3. Neighbors 2: Sorority Rising, niyo iza ku mwanya wa gatatu mu zaguzwe cyane muri weekend, yasohotse kuri uyu wa gatanu mu minsi, yinjije 51,790,000$

 Neighbours

4. The Nice Guys, nayo ni nshya ku isoko, yasohotse kuwa gatanu, ikaba imaze kwinjiza 11,270,000$ 

The Nice Guys

5. The Jungle Book, iyi yamaze igihe kinini iyoboye urutonde rwa filime zagurishijwe cyane igisohoka, muri iyi weekend yinjije 11,017,000$

The Jungle Book

6. Money Monster, niyo ikurikira, yinjije 7,080,000$ mu mpera z’iki cyumweru

The Money Monster

7. The Darkness, ni filime yo mu bwoko bw’iziteye ubwoba, yasohotse ku itariki 13, nayo yinjije 2,363,000$

The Darkness

8. Zootopia: Nayo yaje inshuro nyinshi ku rutonde rwa filime 10 zaguzwe cyane, muri iyi weekend yacuruje 1,703,000$

Zootopia

9. The Huntsman: Winter’s War: yacuruje 1,190,000$ muri iyi weekend.

The huntsman

10. Mother’s Day niyo iza ku mwanya wa cumi nayo yacuruje 1.115.214$ 

Mother's day






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND