RFL
Kigali

Tariki ya mbere Ukwakira umukinnyi wa filime Song Il-gook uzwi nka Jumong yujuje imyaka 43 y'amavuko-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/10/2014 9:13
6


Song Il-gook ni umukinnyi w’amafilime ukomeye wo mu gihugu cya koreya y’amajyepfo, yavutse tariki ya mbere ukwakira mu mwaka w’1971.



Song avukira mu muryango ukomeye kuko ari umwuzukuruza wa Kim Chwa Chin uzwiho kuba yaraciye ubucakara muri Koreya akaba ari numwe mu baharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Nyina umubyara ni Kim EuL Dong ukuriye ishyaka rya Aenuri akaba ari numwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Koreya y’amajyepfo ndetse kandi uretse kuba umunyapolitikikazi ni n’umukinnyi w’amakinamico ukomeye muri Koreya y’amajyepfo. Song Il-gook yize ibijyanye no kwiyerekana akaba yararangije muri Kaminuza ya Cheongju University.

Jumong

Aha yakinaga yitwa Muhyul muri Kingdom of the Wind, benshi bita igice cya 2 cya Jumong

Uretse kuba umukinnyi ukomeye w’amafilime kandi ,Song Il-gook wamenyekanye muri film nka Jumong yakoze n’akazi ko kwerekana imideli, ariko icyo azwiho cyane cyane nuko yahagarariye igihugu cye mu mikino ya olympique yabereye I Seoul mu mwaka w’2008 mu mukino wa triathlon (Umukino wo guhuza imikino itatu mu gihe kimwe nu ukuvuga gusiganwa ku magare, ukavamo ukora isiganwa ryo koga ukarangiriza mu gusiganwa wiruka n’amaguru).

Filime A Man Called God, ni imwe muri filime yashimishijemo abantu benshi

Song Il-gook amaze gukina amafilime menshi kuva mu mwaka w’1999, akaba yaramenyekanye cyane muri film nka Jumong, Kingdom of The Wind, A Man Called God, n’izindi nyinshi.
Uretse kuba yarakunzwe cyane kubera film Jumong yatumye ahabwa ibihembo byinshi, kuri ubu muri Leta ya Hawaii  tariki ya 21 Werurwe ni umunsi wahariwe Sung Il-gook (Song Il-gook Day) kuva mu mwaka w’2009.

Jumong (Song Il-gook) na So Seo-no (Han Hye-jin) muri filime Jumong ni bamwe mu batumye iyi filime ikundwa cyane

Si ibyo gusa kandi kuko muri Mata 2010 yatumiwe gusangira n’abayobozi b’igihugu cya Kazakhstan, kubera film Jumong yamenyekanyemo.

Tariki 15 Werurwe 2008, Song Ik-gook yasezeranye n’umucamanzakazi utari wakamenyekana izina icyo gihe kuko ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga, ariko nyuma yaje gutangaza ko umugore we yitwa Jeong Seung Yeon.

Nyuma y’imyaka 4 babana, baje kwibaruka abana 3 b’impanga mu mwaka wa 2012, ndetse aba bana akaba yarabise amazina atangaje dore ko iyo ufatanyije amazina yabo bose havamo ijambo “Kabeho, Repubulika ya Koreya.”

Aba bana yahawe amazina ya “Song” Dae Han, Min Gook, na Man Se, iyo uyfatanyije havamo igisobanuro cya “Kabeho, Repubulika ya Koreya!” mu kirimi cy’ikinyakoreya. “Man Se” bivuga “Hurray” bisobanura mu Kinyarwanda “Kabeho” naho wafatanya amazina y’abandi 2 “Dae Han Min Gook” bigasobanura “Repubulika ya Koreya”

Song Il-gook n'umugore we n'abana b'impanga babo 3

Song Il-gook kuri ubu yungirije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon muri Korea akaba abarizwa mu bantu batarya inyama n’ibindi bikomoka ku nyamaswa byose kubera impamvu zo kubungabunga ubuzima ndetse n’iz’imyamerere.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    uyu mugabo ndamukunda nuko yaje mu rwanda ntitubimenye
  • ir ir9 years ago
    birashimishije pe!
  • 9 years ago
    Happy Birthday
  • evarisite3 years ago
    nangendamukunda Akinaneza
  • ISHIMWE PATRICK1 year ago
    NITWA ISHIMWE PATRICK NUKURI IYOFIRME JUMONG YARARYOHEYE CYANE AHUBWO BAZAZANE SIZONI4
  • VICESIA11 months ago
    Sosiyono na JUMONGO baravukana?





Inyarwanda BACKGROUND