Filime NINJYE NAWE ivuga inkuru y’umusore Chris wisanga mu mukino w’urukundo akinishwa n’umukobwa Stella amwifashisha kugira ngo yihorere ku bamwiciye umuryngo irabageraho kuwa mbere tariki 6 z’ukwezi kwa karindwi.
Iyi filime ikaba ari umushinga wa mbere wa Bahati (wahoze aririmba muri Just Family) yakoze nyuma yo gutangaza ko yakiriye agakiza, igaragaramo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda aho umukinnyi w’imena Chris akinwa na Rukundo Arnold wamenyekanye nka Shafi muri filime Ntaheza h’isi, iyi kandi ni filime ya 3 Bahati akoranye na Sandra Umumararungu wakinnye muri filime Kaliza ndetse na Ruzagayura akaba agarutse muri iyi ari Stella, Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Catherine ukina muri iyi filime ari umupolisikazi, Uwamahoro Antoinette uri gukina ari Siperansiya muri Seburikoko wamenyekanye kandi nka Intare y’ingore nawe akaba azayigaragaramo, n’abandi benshi.
Ubwo iyi filime yerekanwaga mu minshi ishize, hari amakosa amwe n’amwe abantu bari bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ndetse hasabwa ko akosorwa. Bahati yatangarije Inyarwanda.com ko aya makosa yamaze gukosorwa, bikaba ari nabyo byatumye hafatwa igihe gihagije kugira ngo ikosorwe maze izabashe kugera ku banyarwanda imeze neza.
Iyi filime izacururizwa muri Magasin des Grand Lacs iherereye mu gikari cyo kwa Rubangura ahasanzwe hazwi nko ku isoko rya filime nyarwanda, izagera hanze tariki 6 z’ukwezi kwa 7.
REBA INCAMAZE Z’IYI FILIME
TANGA IGITECYEREZO