RFL
Kigali

Tariki 6 z’ukwezi kwa karindwi, filime ‘NINJYE NAWE’ irakugeraho – INCAMAKE ZAYO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/06/2015 11:57
2


Filime NINJYE NAWE ivuga inkuru y’umusore Chris wisanga mu mukino w’urukundo akinishwa n’umukobwa Stella amwifashisha kugira ngo yihorere ku bamwiciye umuryngo irabageraho kuwa mbere tariki 6 z’ukwezi kwa karindwi.



Iyi filime ikaba ari umushinga wa mbere wa Bahati (wahoze aririmba muri Just Family) yakoze nyuma yo gutangaza ko yakiriye agakiza, igaragaramo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda aho umukinnyi w’imena Chris akinwa na Rukundo Arnold wamenyekanye nka Shafi muri filime Ntaheza h’isi, iyi kandi ni filime ya 3 Bahati akoranye na Sandra Umumararungu wakinnye muri filime Kaliza ndetse na Ruzagayura akaba agarutse muri iyi ari Stella, Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Catherine ukina muri iyi filime ari umupolisikazi, Uwamahoro Antoinette uri gukina ari Siperansiya muri Seburikoko wamenyekanye kandi nka Intare y’ingore nawe akaba azayigaragaramo, n’abandi benshi.

Ubwo iyi filime yerekanwaga mu minshi ishize, hari amakosa amwe n’amwe abantu bari bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ndetse hasabwa ko akosorwa. Bahati yatangarije Inyarwanda.com ko aya makosa yamaze gukosorwa, bikaba ari nabyo byatumye hafatwa igihe gihagije kugira ngo ikosorwe maze izabashe kugera ku banyarwanda imeze neza.

Iyi filime izacururizwa muri Magasin des Grand Lacs iherereye mu gikari cyo kwa Rubangura ahasanzwe hazwi nko ku isoko rya filime nyarwanda, izagera hanze tariki 6 z’ukwezi kwa 7.

REBA INCAMAZE Z’IYI FILIME

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dody8 years ago
    yoo uyumukobwa ngo ni Sandra ndamukunda pe.. narinziko atacyiba murwanda! she is so btfl
  • mutoni8 years ago
    Njyewe ndabakunda icyonakwisabira nuko mwazayishira kuri youtube. Byadushimisha nkatwe tubamuramerika tudafite amahirwe yokubona ama sende





Inyarwanda BACKGROUND