RFL
Kigali

Tangira ukwezi kwa 10 ureba filime y'uruhererekane INSHUTI (Friends) kuri TV 10

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/10/2014 10:54
3


Nyuma y’uko Inyarwanda Studios ihagaritse kunyuza filime y’uruhererekane yitwaga FRIENDS ku rubuga rwa Youtube, kuri ubu iyi filime igiye kujya inyuzwa kuri televiziyo ya TV 10 uhereye kuri uyu munsi tariki ya mbere Ukwakira, ikajya inyuzwaho gatatu mu cyumweru.



Iyi filime yamaze no guhindurirwa amazina ikitwa INSHUTI (Friends) igiye kujya inyuzwa kuri iyi televiziyo igaragara hose mu Rwanda ku ifatabuguzi ryose waba ufite rikoresha Digital hiyongereyeho CanalSat izajya yerekanwa buri wa mbere, kuwa 3 no kuwa 5 guhera ku isaha ya saa moya n'iminota 15 z’umugoroba.

INSHUTI (Friends)

Buri wa mbere, kuwa 3 no kuwa 5 uzajya ubasha kureba iyi filime yo mu bwoko bw'izisekeje (Sitcom)

Nk’uko byemejwe na Victor Fidele ushinzwe ishami ry’ibiganiro kuri iyi televiziyo yadutangarije ko iyi filime izajya inyura kuri TV 10 buri wa mbere, kuwa 3, no kuwa 5 uhereye uyu munsi tariki ya mbere Ukwakira.

Yagize ati: “filime Inshuti izajya inyura kuri TV 10 buri wa mbere, kuwa 3 no kuwa 5 uhereye uyu munsi. Ni ukuvuga ko uyu munsi agace ka mbere karanyuraho. Umuntu wese ufite ifatabuguzi iryo ariryo ryose mu Rwanda hiyongereyeho CanalSat akaba azajya abasha gukurikirana iyi filime ku isaha ya saa moya na cumi n’itanu z’umugoroba (19:15).”

INSHUTI (Friends)

Uvuye ibumoso ujya iburyo hari Mariya, Njuga, Ngiga na Gisele (amazina baba bitwa muri filime)

Ubwo twamubazaga ikintu iyi televiziyo yabonye kidasanzwe kuri iyi filime kugira ngo bemere kujya bayitambutseho yagize ati: “Inyarwanda Studios yatweretse uko imeze, tubona ni nziza kandi iri ku murongo w’ibiganiro twifuza. Ni filime nziza, ifite inkuru nziza, ikinnye mu Kinyarwanda, ikindi kandi ifite amagambo ya subtitle y’icyongereza, tubona iri mu murongo w’ibiganiro twifuza nicyo kintu cya mbere twayikundiye.”

Victor Fidele kandi yasabye abanyarwanda gukurikirana iyi filime ndetse anabizeza ko ku bufatanye na Inyarwanda Studios itunganya iyi filime bazabasha kunezezwa nayo kandi akaba abizeza ko izakomeza kunyuraho dore ko ari filime y’uruhererekane.

REBA UDUCE TWA MBERE TW'IYI FILIME:

Ku ruhande rwa Inyarwanda Studios ho batangaza ko iyi filime ari imwe mu mishinga myinshi iteganywa na Inyarwanda Ltd yo gukora filime binyuze muri Inyarwanda Studios, bityo bakaba bizeza abanyarwanda ko iyi filime izakomeza kubageraho ndetse kandi hakaba hari n’izindi filime nyinshi zizabageraho mu minsi iri imbere.

Inyarwanda Studios kandi itangaza ko ku bantu bari batangiye kuyireba ku rubuga rwa Youtube ko itahagaze burundu, ahubwo ko mu kwezi kwa 11 bazakomeza kujya bayireba kuri uru rubuga kuri shene ya Inyarwanda TV.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Onesphore9 years ago
    Ayiweeeee, ndababaye cyane, kuko njye ndi mu mahanga nabashaga kuyikurikiranira kuri YouTube, kandi iri muri film nyaRwanda nakunze, gukurikira tv10 ntibidushobokeye,,,November naho nikera!!! ndababaye pe!!!
  • Garuka James9 years ago
    Nonese ubwo mudukoze ibiki? Nizere ko muzakomeza kuyitwereka mukomereza kugice cya 5 nahubundi inyarwanda twayitera ikizere nurukundo twari tumaze kuyiha
  • gloriekaka9 years ago
    komutakomeje ngo muhange ikindi gice turakumbuye ngiga





Inyarwanda BACKGROUND