RFL
Kigali

Steps Entertainment yo muri Tanzania yamaze gusinya amasezerano ayinjiza ku isoko rya sinema nyarwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/05/2016 12:34
1


Steps entertainment Ltd ni ikigo gikomeye cy’ubucuruzi gikorera mu igihugu cya abaturanyi cya Tanzania. N’ubwo gikora ubucuruzi butandukanye ahanini usanga cyubakiye ku bucuruzi bujyanye na filime kugeza ubu ari nabwo kizwiho cyane hano mu Rwanda.



Iki kigo rero kikaba cyamaze gushyira umukono ku masezerano  y’ubufatanye n’urugaga  nyarwanda rwa sinema. Inyarwanda iganira na Ismael Ntihabose, umuyobozi w’uru rugaga  yatangaje ko bamaze igihe bari mu biganiro na Steps biga ku buryo bagirana imikoranire kuko basanze ari ikigo kimaze kugira uburambe mubijyanye n’imikorere, imicururize, kuzamura abakinnyi, ndetse no  kugira uruhare  rukomeye mu guteza imbere igihugu cya Tanzaniya  ndetse na karere mu bijyanye na sinema; aribyo byaje kuvamo gusinya aya masezerano y’imikoranire y’igihe cy’umwaka.

Nk’uko bigaragara muri aya masezerano, Steps izafasha abakora sinema mu bikorwa binyuranye birimo: gufasha abakinnyi ba filime b’abanyarwanda kubona akazi ko gukina filime zo muri Tanzaniya, kurangura no gucuruza filime zakozwe n’abanyarwanda zigacuruzwa muri Afurika y’uburasirazuba hose, gufasha abacuruzi ba filime b’abanyarwanda mu mikorere yabo, n’ibindi. Naho urugaga rukazafasha iki kigo mu kugenzura isoko mu bijyanye n’amategeko haba mu guhagarika ubucuruzi bwa filime butemewe (piratage), gufasha abakora filime bo muri Tanzaniya gukorera mu Rwanda, n’ibindi.

Ismael Ntihabose uyobora urugaga rwa sinema mu Rwanda

Ibi bakaba barabishingiyeho bemerera Steps Entertainment kuba yagirana imikoranire n’abakora umwuga wa filime nyarwanda. Aha, yagize ati, “Tuziko muri Tanzaniya hari company nyinshi zikora ibijyanye na filime, ariko iyo burya urebye usanga Steps ikomeye kandi hari aho imaze kugera  ari nayo mpamvu twemeye kuba twagirana nayo ibiganiro by’imikoranire. Kugirana nabo imikoranire nk’uko bigaragara mu ngingo ziri muri aya masezerano, bigaragara ko bizagirira akamaro gakomeye mu iterambere rya sinema yacu.”

Naho inyungu abakora sinema bazakura muri ubu bufatanye, yagize ati, “Inyungu ni nyinshi ariko zisaba imbaraga zihagije. Kugira ngo abantu bacu bazabashe gukorana na Steps ni uko bagomba gukora sinema nk’umwuga. Byumvikana ko ari undi mwuga ugiye guteza imbere igihugu kandi iki ni Igihe kiza cyo kuba sinema igiye gutunga uyikora ndetse inatanga akazi ku bantu benshi ndetse no kumenyekanisha igihugu binyuze muri sinema.”

Steps

Vicent Kigosi na Gabo ni bamwe mu bakinnyi bakorana na Steps. Uyu bicaranye (uhera ibumoso)  ni umuyobozi wa Steps Entertainment ubwo bari bitabiriye Rwanda Movie Awards uyu mwaka

Ku ruhande rwa Steps hamaze gushyirwa umukono kuri aya masezerano, ariko ku ruhande rw’uru rugaga rwo rukaba rutarasinya.  Kuba batarasinya, yadutangarije ko  kugeza ubu babanje gushyikiriza aya masezerano abanyamategeko batandukanye harimo umunyamategeko wa RDB, umunyamategeko wa MINISPOC kugira ngo babanze babarebere niba basinya nta kibazo kirimo. Ikindi bategereje ni ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA ko babashyiriraho uburyo bw’imikoranire aho asanga kugeza ubu izi nzego arizo zibakerereje kugirango babe basinya iyi mikoranire.

Ismael asanga abakora umwuga wa sinema ari umwanya mwiza babonye wo gukorana na Steps ari naho asanga bagomba kuzamura urwego bakoragamo filime zikaba zagira indi ntera zigeraho kugirango zibashe kugurwa. Ismael akomeza asaba abakora umwuga wa sinema gutekereza cyane  kugirango ejo batazasanga baganjijwe ku isoko ari nayo mpamvu asaba aba bakora uyu mwuga kuba bakura ubunebwe mu mitekerereze n’imikorere kugira ngo bakosore imikorere basanzwe bakoreramo,  bakore bumva ko bagiye gukora  sinema mu buryo bwa kinyamwuga, aribyo bizatuma badakora filime bashingiye ku banyarwanda gusa ahubwo bakore bareba Afurika yose kandi bige gukoresha izindi ndimi muri filime bave muri byabindi byo kwishimisha ngo turakora filime.

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim7 years ago
    Iyi ni intambwe cinema nyarwanda yacu iri gutera rwose, big up k'ubuyobozi bwacu bwiza.





Inyarwanda BACKGROUND