RFL
Kigali

Star Wars: The Last Jedi yamaze kwinjiza arenga miliyari y’amadolari mu minsi 19 imaze ku isoko; Filime 10 zakunzwe cyane kurusha izindi muri 2017

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/01/2018 12:28
1


Uruganda rwa sinema buri munsi rushyira hanze filime ku bakunzi bazo ndetse amamiliyari y’amadolari arinjira akanasohoka muri uru ruganda. Muri 2017 hasohotse filime zitandukanye ndetse 20 zakunzwe kurusha izindi zikaba zivuga ku buzima mpimbano bushingiye kuri science cyangwa se ku bindi bitekerezo bihabanye n’ubuzima busanzwe.



Urebye izi filime zose uko ari 10, imwe gusa (Dunkirk) niyo ivuga inkuru y’ibyabayeho, ivuga inkuru ya bimwe mu byabayeho mu ntambara ya 2 y’isi, izisigaye zose ni Science fiction, horror, animation, adventure. Izi filime twavuze ko arizo zakunzwe kurusha izindi hashingiwe ku kuba arizo zaguzwe cyane kurusha izindi muri 2017. Buena Vista, agashami gashinzwe gucuruza filime za Walt Disney Company, niko kacuruje filime nyinshi muri izi 10 zakunzwe cyane muri 2017.

Beauty and the Beast (2017)


Iyi filime niyo yinjije amafaranga mesnhi krusha izindi muri 2017, yinjije $1,263,521,126, yasohotse ku itariki 17/03/2017. Icuruzwa na Buena Vista, kuyikora byatwaye  miliyoni 160 z’amadoalri.

The Fate of the Furious


Niyo iza ku mwanya wa 2 mu zinjije amafaranga menshi muri 2017, yinjije $1,235,761,498 ikaba yari yasohotse ku itariki 14/04/2017. Iyi filime icuruzwa na Universal. Iyi filime kuyikora byari byatwaye miliyoni 250 z’amadolari.

Star Wars: The Last Jedi


2017 yarangiye imaze iminsi 16 gusa isohotse ndetse urebeye ku gihe gito imaze, niyo yarushije izindi kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito mu mwaka washize, iyi filime yinjije $1,054,811,829. Icuruzwa na Buena Vista, yasohotse ku itariki 15/12/2017, ayo byatwaye ngo ikorwe ntiyigeze atangazwa.

Despicable Me 3


Iyi filime yasohotse ku itariki 30/06/2017, kugeza ubu imaze kwinjiza $1,033,508,147. Icuruzwa na Universal ikaba iri mu bwoko bwa Animation, kuyikora byatwaye miliyoni 80 z’amadolari.

Spider-Man: Homecoming


Icuruzwa na Sony/Columbia, yasohotse ku itariki 07/07/2017, kuyikora byatwaye miliyoni 175 z’amadolari, kugeza ubu iyi filime iri ku mwanya wa 5 mu zinjije amafaranga menshi muri 2017, dore ko yinjije $880,166,924.

Wolf Warrior 2


Yinjije $870,325,439, ikaba ari filime yo mu bushinwa, niyo filime yonyine itari iya Hollywood iri kuri uru rutonde, icuruzwa na H Collective, kuyikora byari byatwaye miliyoni 30.1 z’amadolari.

Guardians of the Galaxy Vol. 2


$863,732,512 niyo yinjije, kuyikora byari byatwaye miliyoni 200 z’amadolari, icuruzwa na Buena Vista ikaba yarasohotse ku itariki 05/05/2017.

Thor: Ragnarok


Nayo ni filime icuruzwa na Buena Vista, yasohotse ku itariki 03/11/2017, kuyikora byatwaye miliyoni 180 z’amadolari. Yinjije $848,143,697.

Wonder Woman


Iyi nayo iri muri filime zabiciye bigacika igihe yasohokaga, yamaze igihe kitari gito kuri Box Office charts ndetse kugeza ubu imaze kwinjiza $821,847,012. Icuruzwa na Warner Bros., kuyikora byatwaye miliyoni 149 z’amadolari, yasohotse ku itariki 02/06/2017.

Pirates of the Caribbean: Dead Men Tell no Tales


Niyo iza ku mwanya wa 10 muri filime zakunzwe cyane zikanacuruzwa cyane muri 2017, yinjije $794,861,794, kuyikora byatwaye miliyoni 230 z’amadolari, ikabay arasohotse ku itariki 26/05/2017. Iyi filime nayo icuruzwa na Buena Vista. Izindi filime zikurikira kugera kuri 20 mu zakunzwe cyane harimo It, Justice League, Logan, Transformers: The Last Knight, Kong: Skull Island, Coco, Dunkirk, The Boss Baby, War for the Planet of the Apes ndetse na The Mummy (2017).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza Rwanyabugigira6 years ago
    Ubuse zinjije menshi kurusha Ryangombe?





Inyarwanda BACKGROUND